Isoko mpuzamahanga rya Cyanika rizuzura bitarenze Mata 2017

Abashinzwe imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga rya Cyanika batangaza ko imirimo yo kuryubaka igeze kuri 80% ku buryo ngo rizuzura bitarenze ukwezi kwa Mata 2017.

Abubaka iri soko ryo ku mupaka wa Cyanika bahamya ko muri Mata 2017 rizaba ryuzuye
Abubaka iri soko ryo ku mupaka wa Cyanika bahamya ko muri Mata 2017 rizaba ryuzuye

Shyirambere Theophile, ukuriye imirimo yo kubaka iryo soko riri ku mupaka wa Cyanika muri Burera, avuga ko imirimo isigaye ari micye cyane.

Agira ati “Dukurikije ibyo tumaze gukora naho tugeze, ngira ngo ubu turi ku kigero cya 80% kuko urebye ibyo dusigaje ni 20%. Tukaba dusigaje amezi abiri imbere kugira ngo turangize kuko tuzaritanga mu kwezi kwa kane (2017).”

Iyi ni inkuru ni nziza ku Banya-Burera batandukanye barimo abacuruzi n’abandi baturage bavuga ko bari basanzwe bajya kurangura cyangwa guhaha muri Uganda.

Bahamya ko mu gihe iryo soko mpuzamahanga rizaba ryuzuye, bazaba babonye ahantu hafi bakura ibucuruzwa n’ibiribwa bitandukanye; nk’uko Izabayo Emmanuel, abisobanura.

Agira ati “Niryuzura rizadufasha kubera ko urabona ibintu byaturukaga mu Buganda kugira ngo bigere iyo mu Gahunga cyangwa se mu Rugarama byabasabaga ubwikorezi.

None urumva ko isoko niritangira tuzajya duhurira hagati natwe tuzanye ibyacu tugahahirana, bizaba ari byiza cyane.”

Ahazubakwa isoko rusange naho imirimo irarimbanyije
Ahazubakwa isoko rusange naho imirimo irarimbanyije

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence asobanura ko muri iryo soko, abacuruzi batangiye kuguramo imigabane.

Agira ati “Ubu abacuruzi bose bo mu Karere ka Burera barangije kwishyiriraho sosiyete y’ishoramari, kandi iyi sosiyete y’ishoramari abacuruzi batangiye kuguramo imigabane.

Bivuga ko iri soko ari bo bazaryicungira kandi batangiye na gahunda nziza yo gucunga iri soko ryabo.”

Imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga rya Cyanika yatangiye ku itariki ya 24 Gashyantare 2016.

Igishushanyo mbonera cy'isoko mpuzamahanga rya Cyanika ni uko kimeze
Igishushanyo mbonera cy’isoko mpuzamahanga rya Cyanika ni uko kimeze

Igishushanyo mbonera cy’iryo soko kigaragaraza ko rigizwe n’inzu ndende y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, hakiyongeraho ububiko bw’ibicuruzwa ndetse n’isoko ryo hanze ritwikiriye.

Ibyo byose bigomba kubakwa ku butaka bungana na hegitari ebyiri. Bizuzura bitwaye Miliyari imwe na Miliyoni zirenga 500RWf.

Iryo soko ryubatswe mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kuko ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahabarizwa.

Ibyo byose bizafasha abacuruzi bakoresha umupaka wa Cyanika kurangurira hafi.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera asobanura ko mu gihe iri soko rizaba ryuzuye abantu bose bazaba bafite amahirwe angana yo kurikoreramo kuko ari abacuruzi banini n'abato bose batekerejweho
Umuyobozi w’Akarere ka Burera asobanura ko mu gihe iri soko rizaba ryuzuye abantu bose bazaba bafite amahirwe angana yo kurikoreramo kuko ari abacuruzi banini n’abato bose batekerejweho

Ikindi ni uko umupaka wa Cyanika uhoraho urujya n’uruza rw’abantu baba Abanyarwanda, Abagande ndetse n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Isoko mpuzamahanga rya Cyanika ryagombaga gutangira kubakwa mu mwaka wa 2013 ariko ntibyakunda kuko habuze amafaranga yo kuryubaka ndetse n’inyigo yaryo yaje gusubirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka