Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizatanga ishusho yo kubyongerera agaciro

Minisiteri y’Ubucuruzi y’Inganda n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM) itangaza ko imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizaba ari nka anketi yo kureba uko byarushaho kongererwa agaciro.

Ministiri Kanimba na Steven Ruzibiza wo muri PSF, bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku bijyanye na Made in Rwanda
Ministiri Kanimba na Steven Ruzibiza wo muri PSF, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye na Made in Rwanda

Iyo Minisiteri itangaza ibyo mu gihe i Gikondo hagiye kubera imurikagurisha rya serivisi n’ibintu bikorerwa mu Rwanda bizwi nka “Made in Rwanda”, kuva tariki 14-20 Ukuboza 2016.

Minisitiri wa MINEACOM, Francois Kanimba avuga ko muri iryo murikagurisha, abantu 292 barimo abacuruzi, abayobozi mu nzego zinyuranye n’abaterankunga, bazahabwa imbonerahamwe buzuza bavuga icyakorwa kugira ngo "Made in Rwanda" itere imbere.

Agira ati “Tumaze amezi 12 dutegura iri murikagurisha. Turashaka ko abantu batubwira uko bumva iyi gahunda, uko uyu mugambi uri kubagiraho ingaruka; ni anketi tuzakora.”

Akomeza avuga ko yifuza ibitekerezo byiyongera ku byo Minisiteri ayobora iteganya kugira ngo haboneke iby’ibanze bikenerwa mu nganda.

Minisitiri Kanimba avuga ko ari ngombwa kongera agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda. Ibyo bikazahera mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kuri hegitari.

Atanga urugero avuga ko nko kuri hegitare imwe yatangaga toni eshanu z’umuceri, ishobora gutanga toni icumi.

Akomeza avuga ko Leta ishobora gushyiraho gahunda y’uko nta kintu kizongera gusohoka mu gihugu kidatunganije.

Agira ati "Nta ruhu rw’amatungo ruzongera gusohoka mu Rwanda rudatunganijwe kuko biraduhombya.”

Akomeza avuga ko imyenda ya ’caguwa’ itaciwe ahubwo ko yinjira mu Rwanda isoreshejwe imisoro y’ikirenga.

Ku buryo ngo mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere iyo myenda izaba yamaze kwivana ku isoko, ikorerwa mu Rwanda ari yo iryihariye.

Abanyamakuru basobanuriwe ko imurikagurisha rya Made in Rwanda rizaba ari nka anketi
Abanyamakuru basobanuriwe ko imurikagurisha rya Made in Rwanda rizaba ari nka anketi

Tariki ya 12 Ukuboza 2016 nibwo Ministiri Kanimba yahaye ikiganiro abanyamakuru ku imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, ku cyicaro cy’Urugaga rw’abikorera (PSF).
Umuyobozi muri PSF, Steven Ruzibiza avuga ko bashaka kureba ubuziranenge bw’ibicuruzwa kugira ngo hatoranywemo ibyoherezwa hanze.

Ikurwaho ry’imisoro ku by’ibanze bikenerwa mu nganda bivuye hanze, gushaka amashanyarazi ahagije, ni zimwe mu ngamba Leta yashyizeho zo kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bibashe gupiganwa n’ibiva hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka