Imikino y’amahirwe ya LPS yahagaritswe kubera ubwambuzi

Minisiteri y’ubucuruzi, ingana n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (MINEACOM) yahagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe ya LPS/NEW SOJEL PARTNERSHIP izwi nka "Sports for Africa", ishinjwa kutishyura neza abatsinze.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) yahagaritse by'agateganyo imikino ya "Sports for Africa"
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yahagaritse by’agateganyo imikino ya "Sports for Africa"

MINEACOM ivuga ko iyi mikino ikoresha amahirwe mu gutahura uko amakipe aza kwitwara mu mikino, "itubahiriza amategeko n’amabwiriza ayigenga, cyane cyane mu kwishyura abatsindiye ku ntego batanze."

Iyi mikino ihagaritswe nyuma y’impungenge zimaze iminsi zigaragazwa n’abaturage bo mu turere tumwe na tumwe batishyurwa integano y’amahirwe adahinduka baba batanze, nk’uko bigaragara mu itangazo MINEACOM yashyize ahagaragara.

Iyi Minisitri ivuga ko iyi mikino yabaye ihagaritswe by’agateganyo mu gihe hagikorwa isuzuma kugira ngo iyi mikino ikorwe neza ntawe ibangamiye. Ikindi ikaba yasabwe kubanza kwishyura abo itagiye yishyura cyangwa yari ibereyemo ibirarane.

Itangazo MINICOM yashyize ahagaragara.
Itangazo MINICOM yashyize ahagaragara.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi bikurikiranirwe hafi ninzego zibishyinzwe maze abo LPS ibereyemo imyenda bishyurwe kandi hadatekerejwe kukumenya niba iyo company izongera gufungurirwa, twasaba leta(MINEACOM) kugira icyo itangariza abaturarwanda kubijyanye n’inyishyu yabo hato amatike yabo atazangirika bikaba intandaro yo kubura intego batsindiye.

bonaventure yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Ko bafungiranyeho amafaranga yacu ari kuri compete za mob.money twakoreshaga inzara ikaba itumaze?

Alphonse yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Reka,hari ababikoraga bakoresheje mob.money,none barabihagaritse tubura uko tubikuzaho amafaranga yacu.Inzara iratumaze,nibafunge system za betting ariko bareke gukira amafaranga kuri compete zacu bikomeze.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Nibabanze bishyure nabakozi babakoreraga batabishyura kuburyo bari bamaze amezi agera kuri atanu batishyurwa kandi bakora. Kuburyo hari nabavuye muri ako kazi kubera kuambirwa gukora batishyurwa, bakaba barimwe amafaranga yabo kugezubu. Nasabaga ministeri ibishinzwe ko yakora icukumbura ryimbitse kubibazo by’iki kigo kuko gifite amakosa atagira ingano!!!!!!!!

honey mukunzi yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Murakoze kuvugira benshi kandi mubikoreye igihe kuko Lps ntihemba abakozi bayo ntiyishura abariye.Rwose navuga byinshi ariko ikiruta byose mubasabe bamanze bishure abatsinze n’ababakoreye.naho ubundi birangiriye aha nubundi umuzungu yaba ahombeje u Rwambyaye.

Byiringiro Theogene yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka