Imbogamizi mu bucuruzi bwa kawa hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ziragenda zikurwaho

Abacuruzi ba kawa barishimira ko ubucuruzi bwayo hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bwarorohejwe, ugereranyije no mu myaka itanu ishize, aho bahuraga n’imbogamizi zitandukanye iyo bayoherezaga ku mugabane w’u Burayi.

Kawa y'u Rwanda irakunzwe ku masoko yo hanze
Kawa y’u Rwanda irakunzwe ku masoko yo hanze

Mbere ngo kugeza umusaruro wa kawa ku isoko ry’u Burayi, by’umwihariko mu Bwongereza, byari imbogamizi zikomeye kubera ko byasabaga inzira ndende, zirimo kuyinyuza ku cyambu cya Mombasa cyangwa Dar es Salaam ibintu byabahendaga cyane, bikiyongeraho kugurirwa n’abantu batandukanye mu ruhererekane, byatumaga abahinzi n’abagurisha nta nyungu igaragara bakuramo.

Abucuruzi ba kawa bavuga ko kuyicuruzanya n’u Bwongereza bimaze imyaka icumi, kubera ko byatangiye muri 2004, nubwo bitakorwaga neza ngo bibabyarire inyungu, nk’uko bimeze nyuma y’amasezerano yo kubyaza umusaruro urwego rw’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, kuko yafashije abahinzi ba kawa hamwe n’icyayi cy’u Rwanda kwinjira neza ku isoko ry’u Bwongereza, ndetse binagira u Rwanda kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byohereza kawa nyinshi mu Bwongereza.

Mu nama y’Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yari imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda, haganiriwe byinshi bitandukanye, by’umwihariko ibijyanye no kurushaho korohereza abashoramari bo mu bihugu byombi gukora ubucuruzi bwabo, ibintu abashoramari bo mu Rwanda by’umwihariko abacuruza kawa bavuga ko bigiye kurushaho kubafasha gukuraho inzitizi bahura na zo.

Minisitiri Rwigamba avuga ko biteze umusaruro mu nama y'ihuriro ry'ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza
Minisitiri Rwigamba avuga ko biteze umusaruro mu nama y’ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza

John Rebero, umwe mu bamaze imyaka irenga 20 mu bucuruzi bwa kawa, avuga ko batazongera gukora ubucuruzi nk’uko babukoraga.

Ati “Hari amakipe ya Leta y’u Bwongereza yaje ahangaha, kugira ngo tuganire ku nzitizi duhura na zo mu kuvana ibicuruzwa byacu inaha tubyohereza hariya. Ari Leta y’u Rwanda, ari ambasade, byose byadufashije, kubera ko ubu abahinzi babohotse, bamenye uko binjira ku isoko, ibyo bagomba kwinjizayo, ubuziranenge bwabyo, bityo rero ntabwo turi bwongere gukora ubucuruzi nk’uko twabukoraga.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Eric Rwigamba, avuga ko nyuma y’iyi nama biteze ko imikoranire irushaho kuba myiza kugira ngo ibicuruzwa bijya mu Bwongereza byiyongere kandi birusheho kwihutishwa.

Ati “Icyo twiteze mu biri buve muri iyi nama, ni ukurushaho kugira imikoranire myiza, kwihutisha ibintu biva hano byoherezwa mu Bwongereza, ariko n’ubwinshi bwabyo. Bivuze ko ari umuhinzi wo mu cyaro n’umworozi, iyo babonye isoko barushaho guhinga byinshi, tukumva ko icyo bifasha ari ukuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange, binyuze mu buhinzi n’ubworozi mu bintu byoherezwa mu Bwongereza.”

Mu myaka 10 ishize ishoramari ry’u Bwongereza mu Rwanda ryageze kuri Miliyoni 665 z’Amadolari y’Amerika, naho ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ku bicuruzwa bitandukanye na serivisi byoherejwe mu mwaka wa 2023, byabariwe agaciro kangana na Miliyoni 41 z’Amadolari y’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka