ICPAR yahuguriye inzego zitandukanye kwirinda ihererekanywa ry’amafaranga yaturutse ahatizewe

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ababaruramari mu Rwanda(ICPAR) cyahuguriye abagize inzego za Leta n’izigenga, ku buryo bakumira ihererekanywa ry’amafaranga yaturutse ahantu hatizewe, ritizwa umurindi n’ikoranabuhanga.

Ibiganiro ICPAR yagiranye n’izo nzego byiswe Rwanda Anti-Financial Crime Symposium, byabaye kuva tariki 22-23-Gashyantare 2024, byagaragarijwemo uburyo ibyaha by’iyezandonke (kweza amafaranga yavuye ahantu habi) no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba bikorwa.

ICPAR yaganirije bamwe mu bakozi ba Leta n’ab’ibigo byigenga birimo iby’Imari (amabanki), iby’ubwishingizi hamwe n’iby’abagenzuzi b’imari, ibasaba kuba maso ku bijyanye n’amafaranga akomoka ahantu habi (byitwa ibyaha by’iyezandonke).

Umukozi w’Ikigo cyitwa BDO East Africa Rwanda kigenzura imikoreshereze y’imari, Clement Egide Kabano Niyitegeka, avuga ko ibigo by’imari byo mu Rwanda bishobora kuba byanyuzwamo amafaranga akajya gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Niyitegeka yagize ati "Amafaranga ashobora guturuka mu bantu batandukanye ariko bagambiriye guhungabanya umutekano w’Igihugu, icyo gihe rero dusabwa kumenya ngo ’amafaranga aje akanyura hano mu bigo by’imari, akanyura kuri konti y’umukiriya wacu, yaturutse he!"

Ntabwo byoroshye kumenya niba ahavuye amafaranga ari heza, niba uwayohereje atayibye, niba adakomoka ku mabuye y’agaciro yacukuwe ahatemewe cyangwa atavuye ku bucuruzi bwa magendu (fraud), ariko birashoboka.

Ikigo kinyuzwamo amafaranga gisabwa kumenya abakiriya bacyo abo ari bo, aho baturuka, ibikorwa by’ubucuruzi bakora n’aho bavana amafaranga bashoyemo imari, kikabona kubagirira icyizere.

Niyitegeka ati "Mu Rwanda dukorana n’ibigo mpuzamahanga biza kuhashora imari, iyo mari baza gushora, ntabwo dushaka ko Igihugu cyacu cyazaba indiri yo kwakira amafaranga yaturutse ahantu hatizewe."

Undi mu baruramari witwa Jean Baptiste Sande avuga ko abantu bakwiye kwigengesera cyane ku mafaranga bakira kuri Mobile Money cyangwa kuri konti zabo muri Banki, bakabanza kumenya uwohereje amafaranga uwo ari we n’icyo akora.

Uwitwa Alice Uwizeyimana ukorera Ikigo kigenzura imikoreshereze y’Imari, KPMG-Rwanda, avuga ko bazakomeza iperereza rishoboka (due diligence) ku bakiriya babo hakamenyekana neza niba aho bakura imitungo hejejwe, kandi ubumenyi bwo kugenzura bukigishwa benshi bashoboka.

Umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi bwa ICPAR, Christian Mbabazi, avuga ko nta mubare w’amafaranga runaka umuntu uri mu Rwanda abujijwe kohereza cyangwa kwakira, ariko ngo haba hagomba kugaragazwa ahantu avuye.

Christian Mbabazi, umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi bwa ICPAR
Christian Mbabazi, umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi bwa ICPAR

Mbabazi agira ati "Hari amafaranga ubona nawe ko adasanzwe, niba musanzwe muhererekanya wenda nka 1,000 cy’amadolari, ariko ejo ukabona hahererekanyijwe amadolari nk’ibihumbi 500, wabyibaza uti ’ko no mu kigo nkorera nta hererekanya ry’amafaranga ringana gutya rijya ribaho!"

ICPAR n’ababaruramari bemeranywa ko umukiriya w’ikigo runaka utizewe, ahita amenyeshwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukora ipererereza ku byaha by’ihererekanya ry’amafaranga yavuye ahatizewe (Financial Intelligence Center/FIC).

Inyigo yakozwe n’umwe mu batanze amahugurwa witwa Cliff Nyandoro, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023 Amadolari ya Amerika arenga miliyari ibihumbi bitatu yakuwe ahantu hatemewe akanyuzwa mu ikoranabuhanga ry’imari ku Isi hose.

Muri ayo mafaranga ngo harimo miliyari 346 na miliyoni 700 z’Amadolari ya Amerika yaturutse mu icuruzwa ry’abantu, miliyari hafi 783 z’Amadolari yavuye mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse na miliyari 11 na miliyoni 500 z’Amadolari zavuye mu gutera inkunga iterabwoba.

Nyandoro akomeza avuga ko mu byaha byiganje cyane mu mwaka ushize, ku isonga haza ubucuruzi bwa magendu (fraud) hamwe n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga.

ICPAR yahuguye abakozi b'inzego zitandukanye bashinzwe ubugenzuzi n'ibaruramari
ICPAR yahuguye abakozi b’inzego zitandukanye bashinzwe ubugenzuzi n’ibaruramari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo bagenzure ikigo cyitwa(Super free to trade limited abaturage bamariyemo Imari zabo NGO business yunguka vuba vuba Kandi dutekerezako BNR itabizi)

Gajuve yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

Wowe uzareke gushora imagine yawe muri STT, ariko ureke abayoshoyemo bikorere. Ese ubundi ubabajwe niki ko batakwambuye kdi ukaba ntayawe arimo? Ese ukeka ko ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda bitatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha? Ubundi nkawe urashya warura iki?

Agasimba yanditse ku itariki ya: 3-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka