Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho Lisansi yashyizwe ku 1637 Frw ivuye ku 1639 Frw (bivuze ko lisansi yagabanutseho amafaranga abiri kuri litiro imwe) naho Mazutu ishyirwa ku 1632 Frw ivuye ku 1635 Frw (yagabanutseho amafaranga atatu kuri litiro imwe).

Ibi biciro bishya byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024.

Muri iri tangazo, RURA ivuga ko ibi biciro bishya bizatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024 guhera saa sita z’ijoro (00h00).

RURA yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bikazagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, bivuze ko aribwo bizongera kuvugururwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka