Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho lisansi yavuye ku mafaranga 1822 Frw kuri litiro igashyirwa ku 1639 Frw (bivuze ko lisansi yagabanutseho amafaranga 183 kuri litiro imwe) naho mazutu litiro iva ku 1662 Frw ishyirwa ku 1635 Frw (yagabanutseho amafaranga 27 kuri litiro imwe).

Ibi biciro bishya byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023.

RURA yatangaje ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023.

RURA yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ahereye kuri ibi biciro bishya byashyizwe hanze, yasabye abacuruzi kutongera ibiciro by’umwihariko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Yagize ati: “Icyo dusaba cyane cyane abantu bose bafite aho bahuriye no kuboneka kw’ibicuruzwa ku isoko, ni ugukora ibishoboka byose buri wese agakora akazi ke kandi akagakora neza, ku buryo muri iyi minsi mikuru ntabwo twifuza ko ibiciro byazamuka kubera impamvu iyo ari yo yose, kubera ko izo mpamvu zikomeye zatumaga bizamuka ntazihari.”

Minisitiri Musabyimana, yakomeje asaba abacuruzi ko bakwiye kwitegura bakamenya aho ibicuruzwa cyane cyane ibyo kurya biherereye mu gihugu, kugira ngo bashyireho uburyo bwo kubikusanya no kubigeza ku isoko mu buryo bworoshye kugira ngo Abanyarwanda babashe kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze usanga abacuruzi bamwe na bamwe badashobotse aho usanga ibiciro byongerwa washaka ikintu ntukibone ariko muburyo bwogutegereza ko itariki yagenwe ivugwa ,gs ubu ntabwo ba tumenyesheje igihe bizatangira gukurikizwa (itariki)murakoze

Ghad Mushimiyimana yanditse ku itariki ya: 7-12-2023  →  Musubize

Murakoze usanga abacuruzi bamwe na bamwe badashobotse aho usanga ibiciro byongerwa washaka ikintu ntukibone ariko muburyo bwogutegereza ko itariki yagenwe ivugwa ,gs ubu ntabwo ba tumenyesheje igihe bizatangira gukurikizwa (itariki)murakoze

Ghad Mushimiyimana yanditse ku itariki ya: 7-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka