Hateguwe imurikagurisha (Expo) rizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba butangaza ko bwateguye imurikagurisha (Expo) izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri uku kwezi k’Ukuboza 2023.

Ni Expo igiye kubera mu Karere ka Rubavu guhera tariki 14 Ukuboza kugera tariki 29 Ukuboza 2023 ikitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 300.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, avuga ko Expo yo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ibera mu Ntara y’Iburengerazuba, bakaba barashatse ko ibera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo gufasha abantu gusoza umwaka neza.

Agira ati “Mu mpera z’umwaka abantu bashaka aho basohokera n’imirongo yabo bakaruhuka, ariko bashaka n’ibyo bahaha, aho bakura impano nziza, ibyo byose iri murikagurisha rizaba ribifite."

Nkurunziza avuga ko abazitabira Expo ari Abanyarwanda n’abanyamahanga kuko izakira ababarirwa hagati ya 350 na 500 bazaza kumurika ibyo bakora cyangwa bacuruza.

Ni Expo izahuzwa n’ubucuruzi n’ubukerarugendo mu gusoza umwaka 2023, abazayigana bakaba bafite umwanya wo kuruhuka.

Ni n’umwanya wo kugaragaza ibikorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba, ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya Made in Rwanda, ariko ngo izaba n’umwanya wo kuruhuka.

Uretse kuba iri murikagurisha rizitabirwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga, ni n’inyungu ku Karere ka Rubavu mu kugaragaza amahirwe gafite mu bukerarugendo no mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ni n’umwanya wo gufasha abatuye imijyi ya Goma na Gisenyi gusoza umwaka neza no kongera imikorere mu gihe mu nkengero z’umujyi wa Goma haba hari umutekano mukeya bikazafasha abatuye i Goma kubona aho gukorera no gusohokera.

Expo mu Karere ka Rubavu ni amahirwe ku bafite za Hoteli bamaze iminsi bavuga ko ababagenderera bagabanutse bikabashyira mu gihombo kuko benshi bazaza muri expo bazakenera aho kuba no kubona ibibatunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka