Grand Legacy Hotel yasangiye Noheli n’abafatanyabikorwa bayo inabizeza kugabanya ibiciro

Grand Legacy Hotel, imwe mu ma hoteri y’inyenyeri enye, mu Mpera z’iki cyumweru yasangiye Noheli n’abafatanyabikorwa bayo inabizeza igabanya ry’ibiciro kuri serivisi itanga, muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani Abanyarwanda bagiye kwinjiramo.

Ndagijimana Christian ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza ibikorwa bya Grand Legacy Hotel aha abashyitsi ikaze
Ndagijimana Christian ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza ibikorwa bya Grand Legacy Hotel aha abashyitsi ikaze

Uwo ngo ni umuco ubuyobozi bw’iyo hoteri busanganywe, aho kuva yafungura mu mwaka wa 2014, bafata umwanya mu mpera za buri mwaka bagasangira Noheri n’abafatanyabikorwa babo, banabashimira ku mikoranire myiza bagirana.

Ndagijimana Christian ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza ibikorwa bya Grand Legacy Hotel, yatangaje ko igikorwa nk’icyo cyo gushimira abafatanyabikorwa, kigamije gushima imikoranire myiza ndetse no kurushaho kwimakaza umubano mwiza uri hagati ya hoteri n’abafatanyabikorwa bayo.

Yagize ati" Mu bihe nk’ibi dusangira n’abafatanyabikorwa bacu, tukabagenera impano zitandukanye, ndetse tukanabagabanyiriza ibiciro kugira ngo barusheho kuryoherwa na serivisi tubaha muri iyi minsi mikuru tugiye kwinjiramo."

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Grand Legacy Hotel bari muri ibi birori
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Grand Legacy Hotel bari muri ibi birori

Abatatanyabikorwa batandukanye baganiriye na Kigali Today, bahurije ku gushimira Serivisi nziza Grand Legacy Hotel itanga, bashimira ubunyamwuga buranga abakozi bayo, banizeza kurushaho kuvugurura imikoranire kugira ngo iterambere rikomeze kubageraho.

Grand Legacy Hotel ni hoteri y’inyenyeri enye, iherereye i Remera, ku muhanda ugana ahazwi cyane nka Prince House.

Muri ibi birori icyo kurya cyari kihabaye
Muri ibi birori icyo kurya cyari kihabaye

Muri serivisi itanga harimo kwakira abantu bifuza kuhafatira amafunguro, abifuza kuhakorera inama, abifuza kuhakorera sport yaba iyo koga cyangwa se kugorora ingingo bizwi cyane nka ’Gym".

Abafatanyabikorwa ba Grand Legacy batombonye impano bagenewe na Hoteri
Abafatanyabikorwa ba Grand Legacy batombonye impano bagenewe na Hoteri
Ibyo kunywa nabyo byari biteguye
Ibyo kunywa nabyo byari biteguye
Muri uyu muhango kandi bacanye ikirugu (Chrismass Tree Lighting)
Muri uyu muhango kandi bacanye ikirugu (Chrismass Tree Lighting)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka