Burera: Bifuza ko isoko ryubakirwa neza, ibicuruzwa byabo ntibyangizwe n’imvura

Abacururiza mu isoko rya Rugarama, bavuga ko ubuke bw’inyubako zaryo ugereranyije n’umubare w’abarikoreramo, butuma benshi muri bo batandika ibicuruzwa byabo hasi mu kibuga cy’iri soko, ku buryo nk’igihe imvura iguye babura aho babyugamisha bikahanyagirirwa bakabihomberamo.

Bifuza ko aho bakorera hasakarwa
Bifuza ko aho bakorera hasakarwa

Iri soko riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, ryubakiye igice kimwe mu gihe ikindi gice ari nacyo cyihariye ubuso bunini ugereranyije n’ubugize iri soko, cyo kitubakiye.

Usanga ibicuruzwa birimo ibikoresho byo mu ngo, imyambaro ndetse na bimwe mu biribwa ariho babitandika.

Tuyisenge Jean Baptiste agira ati: “Ducururiza hasi turi benshi, imvura iyo iguye twese dukwirwa imishwaro dushakisha aho twanurira ibicuruzwa byacu ku maraza y’amaduka akikije iri soko cyangwa mu gice gisakaye gicururizwamo n’abandi. Ubona biteje akavuyo, ibyinshi bikahanyagirirwa, hakaba ubwo n’abajura babitwibye tukabihomberamo”.

Nyirasafari Clemence ati: “Haba ubwo tuza gucuruza bukaba bwarinda bwira umuntu adakoze no ku noti y’igihumbi biturutse ku mvura iba igwa igahagarika ubucuruzi. Igice gisakaye cyaruzuye ku buryo utabona n’aho utereka igicuruzwa ari nabyo bituma abantu baza bagasasa amahema aha hasi muri iki kibuga bakahacururiza. Ubuyobozi nibuturwaneho burebe akababaro kacu iki kibuga bacyubakire tujye ducururiza aho tutanyagirwa n’imvura cyangwa ngo izuba ritwangirize ibicuruzwa”.

Imvura iyo iguye, ubucuruzi burahagarara
Imvura iyo iguye, ubucuruzi burahagarara

Imiterere y’aho iri soko ryubatse, yorohera amazi y’imvura aturuka mu birunga, kuryirohamo ku buryo bari n’ubwo abacururiza muri iki kibuga bashobora kumara icyumweru badakora bitewe n’amazi n’ibyondo biba byaretsemo.

Ubuyobozi nabwo ngo busanga iki ari ikibazo gihangayikishije, ndetse ngo bubiganiraho kenshi ari nako hakorwa ubuvugizi mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Burera, abashoramari n’izindi nzego z’abikorera ngo harebwe uburyo ryakwagurwa.

Turatsinze Desiré ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rugarama agira ati: “Ni ikibazo natwe tubona kiri mu byihutirwa. Twagiye dukora inama duhereye ku barikoreramo duhuza umugambi w’uko twakweranya umusanzu kabone n’ubwo waba ari mutoya, noneho no muri uko kwereka abafatanyabikorwa umushinga twifuza wo kwagura iri soko, nabo baba bafite icyo baheraho.”

“Twifuza ko nibura muri uyu mwaka turimo w’ingengo y’imari washira ubushobozi bw’ibanze bushoboka buhari, ku buryo undi mwaka uzakurikiraho twaba twanogeje ibisabwa byose dufatanyije n’inzego dutekereza ko twazahurira kuri uwo mushinga noneho tugatangira kuwushyira mu bikorwa”.

Rirema inshuro ebyiri mu cyumweru n’abaturuka mu Mirenge ya Gahunga, Cyanika, Kinoni, Kagogo yo mu Karere ka Burera; yewe hakaba n’abaturuka Uganda baje kuhashaka ibicuruzwa dore ko agace riherereyemo katari kure y’icyo gihugu.

Ikibuga gikikije inyubako z'isoko rya Rugarama ngo kiramutse cyubatswemo abacuruzi bakabona aho bakorera hasakaye byarushaho kubateza imbere
Ikibuga gikikije inyubako z’isoko rya Rugarama ngo kiramutse cyubatswemo abacuruzi bakabona aho bakorera hasakaye byarushaho kubateza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka