Bifuza ko imurikagurisha ryo ku rwego rw’Igihugu ryajya ribera no mu Ntara

Mu bikorera bitabiriye imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ryabereye i Huye guhera ku itariki ya 16 kugeza kuya 28 Kanama 2023, hari abagaragaje icyifuzo cy’uko imurikagurisha ryo ku rwego rw’Igihugu ryajya rinyuzamo rikabera no mu Ntara.

Bifuza ko imurikagurisha ryo ku rwego rw'Igihugu ryajya ribera no mu Ntara
Bifuza ko imurikagurisha ryo ku rwego rw’Igihugu ryajya ribera no mu Ntara

Mu batanze iki cyifuzo hari abavuga ko bagishingira ku kuba amamurikagurisha ategurwa n’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu, rukaba kandi ruhagarariye abikorera bose.

Ikindi, ni uko mu yo mu Majyepfo hari n’abaturuka i Kigali ndetse no hanze y’u Rwanda bayitabira.

Uwitwa Viateur Ndasubira ati “Amamurikagurisha yo ku rwego rw’Igihugu ko ari aya PSF iduhagarariye twese, kuki rimwe na rimwe atabera no mu Ntara? Mu bitabiriye iry’i Huye harimo n’abanyamahanga, kandi ntekereza ko bagurishije.”

Iki gitekerezo cyanashimangiwe n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi, bavuga ko bashingiye ku kuba amamurikagurisha afasha abantu kwiyungura ibitekerezo, harebwa ukuntu ayo ku rwego rw’igihugu yakorerwa no mu mijyi yunganira Kigali.

Muri ADENYA bavuga ko kwitabira amakurikagurisha ya kure bitajya biborohera
Muri ADENYA bavuga ko kwitabira amakurikagurisha ya kure bitajya biborohera

Amon Hatangimana, umukozi w’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi borozi buzuzanya (UNICOOPAGI), ubundi itubura imbuto y’ingano, ikanatanga ingemwe z’ibiti mu rwego rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere ati “Si byiza ko byahora bibera i Kigali, gusa kubera ko hari n’abaturuka mu cyaro baba bifuza kubyitabira bakazitirwa n’amatike ndetse no kuba batazi i Kigali.”

Akomeza agira ati “Ariko byabegereye biroroshye kugira ngo bahagere, bamenye n’ibiri kujya mbere.”

Ikindi abifuza ko imurikagurisha ryo ku rwego rw’Igihugu ryabera no mu Ntara bavuga, ni ukuba hari n’abakururwa no kuba ribereye hafi, bakaboneraho kuza kwerekana ibyo bakora.

Ildephonse Ntisesa ukora muri ADENYA, ubusanzwe itubura imbuto y’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara ryagiye ribera i Muhanga bataryitabiraga bitewe n’uko hababeraga kure, kandi ko iryabereye i Huye baryitabiriye bakaba bamenyanye n’abakiriya babifuzaho imbuto.

Ati “Abantu barenga 30 batubajije imbuto. Harimo n’abatubwiye ko bakenera toni zirenze 20 badusabye nomero za telefone batuboneraho kugira ngo bazaze bizeye kuzibona.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko bafatanyije n’urugaga rw’abikorera bazareba niba iki cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Ni icyifuzo kije bwa mbere. Twari tukiri kunoza ibyacu, ariko tuzabiganiraho na PSF, harebwe niba kuryakira twabishobora. Icyakora iryo mu Majyepfo ryo rizakomeza kuba ngarukamwaka.”

Mu imurikagurisha ry'i Huye hari abaje kureba orchestre Impala
Mu imurikagurisha ry’i Huye hari abaje kureba orchestre Impala

Mu byo avuga bakiri kunoza harimo no kureba ukuntu amamurikagurisha yo ku rwego rw’Intara, yabera no mu tundi Turere kuko kugeza ubu ku 10 amaze kuba, atandatu yabereye i Huye naho ane abera i Muhanga.

Irirangiye i Huye ryitabiriwe n’abikorera bagera ku 137 harimo abanyamahanga 11, naho abaturage/abakiriya baryitabiriye bagera ku bihumbi 36 na 794.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka