Abimanye ibikomoka kuri Peteroli bagamije inyungu y’umurengera bazabihanirwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yatangaje ko Leta yiteguye gufatira ingamba abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bagaragaye banga gutanga lisansi na Mazutu umunsi ibiciro bihindurwa, bagamije kuzayicuruza bukeye ku giciro gihanitse.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira 2023, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w'ibinyabiziga
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira 2023, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w’ibinyabiziga

Ibi Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, aho yavuze ko abakoze ibyo bazabihanirwa kuko ari umuco utari mwiza kandi bidakwiye kuko iyo ibiciro bya lisansi byamanutse bahindura batinze kugira ngo babanze bacuruze ya yindi ihenze, ariko byazamuka bakibitse lisansi ihendutse, bagashaka guhita bahindura ibiciro.

Minisitiri Ngabitsinze yagize ati: “Ubundi haba mu kongera cyangwa kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, tubikora twabanje kuvugana n’ababicuruza. Niba kandi nabwo tubitangaje, tubaha amasaha 24 mbere y’uko ibiciro bihinduka kugira ngo babanze bahindure pompe. Birababaje rero kumva umuntu mwafatanyije gahunda yose ahindukira agakora nka biriya, uwari ufite lisansi agahita atangaza ko ishize. Biriya ni ibintu bibi cyane, bagomba guhanwa kuko uko yaranguye mbere ntabwo aba ari ko agiye gucuruza mu by’ukuri. Dufatanyije na RURA n’izindi nzego twarabigenzuye kandi turabikurikirana urutonde rurahari kandi ababikoze bazabiryozwa.”

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze

Mu kiganiro kigufi Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, twamubajije niba nka RURA hari ubugenzuzi baba barakoze, asobanura ko bwakozwe, cyakora urutonde rw’abagaragaweho iyo mikorere itanoze ngo nta ruhari. Yabajijwe niba mu byo babonye haba hari abanze gutanga ibikomoka kuri Peteroli nkana, asobanura ko bakibisesengura ngo bamenye icyabaye n’icyabiteye. Abajijwe icyakorwa mu gihe byagaragara ko hari uwanze gucuruza nkana kugira ngo azunguke menshi bucyeye, yahise asubiza ko ari mu nama, ko atabasha gukomeza ikiganiro.

Bamwe mu bafite Sitasiyo bavuganye na Kigali Today, bavuze ko bo ibyo bikorwa batabigizemo uruhare ariko kandi mu mafoto yazengurutse hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu buhamya bwa bamwe mu bafite ibinyabiziga bagiye gushaka lisansi, byagaragaye ko hirya no hino imodoka zari zitonze imirongo, bamwe mu bacuruza ibikomoka kuri Peteroli bakabiha bake, abandi bakababwira ko byashize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazahana bande niba ntarutonde rura ifite!

lg yanditse ku itariki ya: 6-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka