Abatuye i Goma bavuga ko bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije

Mu gihe intambara ikomeje kuvugwa mu nkengero z’Umujyi wa Goma, abatuye muri uyu mujyi bavuga ko bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kubera ko ibyavaga mu bice bikorerwamo ubuhinzi byafashwe n’abarwanyi ba M23, naho inzira binyuramo zikomeza gufungwa n’imirwano.

Bimwe mu bicuruzwa bikurwa mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda bijyanwa i Goma muri Congo
Bimwe mu bicuruzwa bikurwa mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda bijyanwa i Goma muri Congo

Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri, ufite inzira zigera kuri esheshatu zinjira mu mujyi wa Goma. Harimo inzira ihuza umujyi wa Goma na Nyiragongo, inzira ihuza Minova na Sake ukinjira mu mujyi wa Goma, hari n’izindi nzira ziva muri Masisi zikanyura Sake zikinjira mu mujyi wa Goma, inzira y’ikiyaga cya Kivu ihuza umujyi wa Goma na Bukavu, inzira ihuza imipaka y’umujyi wa Goma na Gisenyi hamwe n’inzira y’ikirere ikoreshwa n’indege.

Zimwe mu nzira zari zisanzwe zikoreshwa mu guhahirana n’umujyi wa Goma harimo inzira ya Nyiragongo, Masisi na Minova n’umupaka uhuza Goma na Gisenyi. Icyakora ubu inzira ifunguye ni inzira y’amazi y’ikiyaga cya Kivu n’umupaka uhuza Goma na Gisenyi, mu gihe izindi nzira zamaze gufungwa n’imirwano ikomeye iri muri Sake no mu nkengero zaho.

Hakizimana Theogene ukora akazi ko gutwara imyaka ayikura mu Rwanda ayijyana mu mujyi wa Goma, avuga ko uyu mujyi ukeneye ibiribwa ashingiye ku byo basabwa kubashyira.

Agira ati “Mu byo umujyi ukeneye harimo; impungure zavaga Rutshuru, amasaka yavaga i Masisi, ibirayi byavaga i Masisi, ibishyimbo byavaga i Masisi byamaze guhagarara, barimo kuza kubishakira mu Rwanda kandi na byo kubikura mu Rwanda ntibyemewe.”

Hakizimana avuga ko abakomeje guhura n’ibibazo byo guhaha ari abakene kuko abakire barimo kubitumiza mu bindi bihugu bikagera i Goma bihenze.

Hakizimana ati "Abaciye bugufi baragowe, naho abakire barimo kubikura muri Uganda bakabyambutsa ariko biragerayo bihenze kuko nk’ibirayi ikilo kiragurwa amafaranga 1000 y’u Rwanda.”

Nubwo ubuhahirane bukomeje, Abanyecongo bambuka baza mu Rwanda ni bakeya ugereranyije n’Abanyarwanda barimo kwambuka bagiye gucuruza, ibi bigatuma Abanyarwanda bajya gucuruza mu mujyi wa Goma basabwa kwishyura amafaranga azwi nka permis de séjour.

Kamikazi Jeanne, umubyeyi usanzwe yambutsa ibicuruzwa mu mujyi wa Goma agira ati "Abanyecongo baza mu Rwanda ntibarenga 500 ku munsi, mu gihe Abanyarwanda bagera muri 2500, ubwinshi bw’abanyarwanda biterwa nuko benshi basanzwe bajy agushakirayo ubuzima, bigatuma no mu bihe bibi bakomeza kujyayo nubwo batoorhewe no gucibwa amafaranga ya permis de séjour."

Ibicuruzwa by’imboga byari bisanzwe bikurwa mu bice bya Kibumba na Rutshuru ubu ntibigera mu mujyi wa Goma, hakaba harimo kwiyambazwa ku bivuye mu Rwanda.

Umutekano mukeya mu burasirazuba bwa Congo watumye urujya n’uruza ku mupaka rugabanuka, aho muri 2018 umupaka wa Goma na Gisenyi wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 55 ku munsi, ubu utarenza ibihumbi 5 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka