Abatazubahiriza ibiciro bishya by’amazi bazabihanirwa

Ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) gitangaza ko ba rwiyemezamirimo bagurisha amazi batazakurikiza ibiciro bishya by’amazi bazabihanirwa.

Umuyobozi wa WASAC (hagati) avuga ko ibiciro bishya by'amazi abantu bagomba kubimenya kugira ngo hatazagira ubahenda
Umuyobozi wa WASAC (hagati) avuga ko ibiciro bishya by’amazi abantu bagomba kubimenya kugira ngo hatazagira ubahenda

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyakozwe n’Ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi (WASAC) gifatanyije na RURA na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ku wa kane tariki ya 05 Mutarama 2017.

RURA ntabwo isobanura neza ibihano nyabyo bizahabwa abatazakurikiza ibyo biciro bishya by’amazi ariko ihamya ko ba rwiyemezamirimo batazabikurikiza bazajya babanza kujya kwisobanura mu nzego za leta.

Nyuma yaho nibwo hazajya hamenyekana igihano nyacyo gikwiriye uwo rwiyemezamirimo bitewe n’icyaha yakoze mu kudakurikiza ibyo biciro.

Guhera tariki 01 Mutarama 2017, mu bice byose by’icyaro amazi atangwa hatabayeho kuyakuruza ingufu z’amashanyarazi, yavuye ku 10RWf ku jerekani imwe, agera ku 8RWf.

Ijerikani imwe y’amazi ava ku isoko barinze kuyakuruza ingufu z’amashanyarazi, igurwa 20RWf avuye kuri 30RWf.

Amazi atangwa hakoreshejwe ingufu ziturutse kuri mazutu, agurwa 25RWf ku ijerikani, avuye kuri 50RWf ku ijerikani.

Naho amazi atangwa hakoresheje ingufu za “turbo” ni amafaranga 19RWf ku ijerekani avuye kuri 24RWf ku ijerikani.

Hari n’amazi ngo atangwa hakoreshejwe izindi ngufu yo ngo atangwa ku mafaranga 16RWf ku jerekani, avuye kuri 20RWf ku ijerikani.

Umuyobozi wa WASAC, James Sano avuga ko ibyo biciro abantu bose bagomba kubimenya kugira ngo hatazagira ababahenda.

Agira ati “Ni ukugira ngo abaturage babimenye ntihazagire umuntu ubahenda, kandi uturere twose natwo tubimenye ko tugomba gusinya amasezerano na ba rwiyemezamirimo.”

Abanyamakuru bitabiriye ibyo biganiro batangarijwe ko rwiyemezamirimo utazakurikiza ibiciro bishya by'amazi azabihanirwa
Abanyamakuru bitabiriye ibyo biganiro batangarijwe ko rwiyemezamirimo utazakurikiza ibiciro bishya by’amazi azabihanirwa

Uhagarariye ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bashakisha bakanatanga amazi, Eng Sebikwekwe Cyprien ahamya ko ibiciro bishya by’amazi bizakurikizwa.

Agira ati “Ibi biciro twarabyishimiye kuko inyigo twayigizemo uruhare; tuzakurikiza iyi gahunda.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, Yves Bernard Ningabire avuga ko kubona amazi ahendutse ari ikintu kimwe. Ariko ngo kuyabona mu buryo burambye ni ikindi gikomeye ubuyobozi bw’uturere bugomba kwitaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntabwo bibareba mubisobanukirwe neza, biriya ni ibiciro by’amazi y’icyaro acungwa n’uturere arimo. Don’t confus thinks. ibya WASAC ntibirahinduka!!!!!

WASAC yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

IKIBAZO TWE ABATURAGE DUFITE SI IGICIRO CY’AMAZI AHUBWO NI AMAZI ATABONEKA. NBESE UBUNDI AYO MAZI BAVUGA ARI HEHE??
URUGERO NI UKO NAFASHE MUBAZI (COMPTEUR)MUKWA KANE N’UBU NKABA NTARAVOMA PE!!!BABANZE BADUHE AMAZI IBICIRO NABYO BIZAGABANUKA.

UWIMANA yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Ese ko mutadusobanuriye neza ibi biciro byagabanutse ntago bireba abakoresha amazi ya WASAC?

claudine yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka