Amande bacibwa na koperative ni 3000RWf, babwirwa ko bahagaze ahatemewe mu gihe abamotari bo bavuga ko umugenzi igihe avaho bidasaba ko aba ari ku cyapa.
Bamwe muri aba bamotari bavuga ko basobanukiwe n’amabwiriza bashyiriweho y’aho bemerewe guhagarara n’aho batemerewe ariko ngo abashinzwe umutekano wabo ntibabyitaho babaca amande aho bababoneye.
Nyandwi Evariste avuga ko ubuyobozi bwabemereye guhagarara ahantu henshi bakuraho umugenzi ariko abashinzwe umutekano iyo bahabafatiye barabahana.
Agira ati “Aho ukuriyeho umugenzi hose bahita baguca amande ngo ntibyemewe kandi koperative batubwira ko uretse aho batubujije ahandi wasiga umugenzi igihe hatabangamiye umutekano w’umuhanda.”
Mugenzi we nawe avuga ko bazi neza aho bemerewe n’aho batemerewe, akibaza mpamvu abashinzwe umutekano batabyitaho.
Ati “Ujya kubona uhagaze aho wari uziko byemewe ukabona abasekirite baraje baragufashe.Hari ubwo ushobora kwikanga umusekirite ukaba wahungabanya umugenzi ukamugusha uhunga.”
Karera Eustache uyobora koperative y’abamotari yitwa “Umuseke Mwiza” ikorera i Gikondo, avuga ko umumotari wagira ikibazo cyo kurenganywa yajya yihutira kugera ku buyobozi bwa koperative akavuga ikibazo cye.
Ati “Nicyo tubereye mu biro urenganijwe ajye aza tumurenganure. Ahabujijwe guhagarara nabo barahazi. Ahandi biremewe, wakuraho umugenzi igihe udahagaze ku buryo bubangamira ibindi binyabiziga.”
Muri gare ya Nyanza ya Kicukiro ni hamwe mu hagarukwaho cyane n’abamotari kuri iki kibazo.
Ubuyobozi bw’abamotari buvuga ko abafatwa ari abakuriraho abagenzi mu marembo ya gare ahantu bibangamira imodoka zisohoka cyangwa zinjira muri gare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|