Abacuruzi b’impu binubira igihombo batewe n’igabanuka ry’igiciro cyazo

Abakora n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’impu mu Rwanda, barataka igihombo batewe n’igabanuka ry’ibiciro byazo, ku buryo hari abo byaviriyemo kureka ubwo bucuruzi, bakaba basigaye bazirya.

Kuba ibiciro by'impu byaragabanutse ngo nyinshi zirangirika bikarushaho guteza igihombo
Kuba ibiciro by’impu byaragabanutse ngo nyinshi zirangirika bikarushaho guteza igihombo

Ngo guhera muri 2014 hashyizweho itegeko rivuga ko nta mpu zizongera gusohoka mu Rwanda zidatunganyijwe, kandi nyamara nta ruganda ruzitunganya ruhari, bigira ingaruka kuri benshi bazohorezaga mu bihugu birimo u Bushinwa, u Butaliyani, Turukiya, Nijeriya no mu Misiri, kubera ko zisorerwa ku kigero cya 52% mu gihe izijya mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba zidasora.

Nyamara ngo iyo zigeze mu bihugu nka Kenya bazibyaza umusaruro, kubera ko zihatunganyirizwa zikagaruka mu Rwanda igiciro kiri hejuru cyane, kuko abajya kuzifatayo bahendwa ugereranyije n’uko baba baziguze mu Rwanda.

Guhera icyo gihe ngo igiciro cyaragabanutse cyane, kubera ko nk’impu zaguraga Amafaranga y’u Rwanda 1500 ku kilo, kuri ubu zigura 200, mu gihe umunyu uzitunganya baba bakoresheje kugira ngo zitangirika ikilo kigura amafaranga 300.

Canisius Kanamugire ni umwe mu bamaze imyaka irenga 20 bakora ubucuruzi bwo kohereza impu mu mahanga, avuga ko ibintu byarushijeho kuzamba kuva babuzwa kohereza mu mahanga izidatunganyije, ku buryo hari abo byaviriyemo kureka ubwo bucuruzi.

Ati “Abantu babivuyeho, twarabiretse, ubu abantu impu barazirya, baraziteka bakazarura bakazirya ku bishyimbo, kandi ari twe twoherezaga inziza muri EAC, zikaduhesha izina ryiza mu Rwanda hano iwacu, ari iz’inka, ihene n’intama none byarapfuye.”

Akomeza agira ati “Nk’ubu dufite impu zimaze imyaka ibiri ahangaha, zari kontineri esheshatu, ariko kubera udusimba dukunda kuzirya, izimaze kuribwa n’udusimba tukazikuramo tukazitwika, ubu hasigaye kontineri ebyiri, ni ukuvuga n’ejo n’ejobundi tuzongera turobanure dusange hari izindi zapfuye. Ikibazo dufite gikomeye cyane, ni uko twagira Leta nk’umubyeyi wacu ikaturenganura, nibura turebe ukuntu baturekura, igihe tugitegereje uruganda.”

Uruhu iyo rumaze gutunganywa ngo rugaruka mu Rwanda ruhenze
Uruhu iyo rumaze gutunganywa ngo rugaruka mu Rwanda ruhenze

Ngo nubwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM) yabasezeranyije ko igiye kububakira uruganda bakajya bazitunganyiriza mu Rwanda, bifuzaga ko mu gihe rutaraboneka baba babaretse bagakora mu buryo bakoragamo, kubera ko na Leta hari inyugu yakuragamo, kuko ku bihumbi 10 by’Amadorali binjizaga, havagaho 90 bakagira umusoro n’umusanzu batanga mu gihugu.

Ibyo Kanamugire avuga abihuriraho n’umuyobozi wa Koperative y’abakusanya impu mu Rwanda (Kokoparwa), Jean de Dieu Ntirandekura, uvuga ko kuva amabwiriza ababuza kohereza impu zidatunganyije hanze uretse muri EAC, byabagizeho ingaruka cyane, kuko byatumye abakiriya bazigura bazibona ku bwinshi, bituma bagenda bagabanya ibiciro uko bishakiye.

Ati “Uburyo batuguriramo impu burababaje, murumvikana igiciro, waba uri mu nzira yamenya ko wambutse umupaka ujya iwe, aho yari yakwemereye 0.5 y’Idolari agahita akubwira ati ni 0.4, kuko nta handi uri buzijyane ukemera ukazijyanayo, ukajya kugurisha umuzigo wagombaga gukuramo nk’ibihumbi 15 ugasanga ukuyemo nk’ibihumbi 10, bitanu ukabihomba”.

Akomeza agira ati “Byatugizeho ingaruka, abo dukorana na bo bibagiraho ingaruka, kugenda kugera ku mubazi wo hasi twakoranaga nawe ingaruka zatugezeho rwose.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu n’abatunganya impu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster), Jean D’Amour Kamayirese, avuga ko kuva hasohoka amabwiriza ababuza kugurisha impu zidatunganyije, abashoramari bazaga kugura impu mu Rwanda bisubiriye iwabo.

Ati “Hazaga Abashinwa, Abataliyani, Abanijeriya, ariko ubu turimo kugurirwa n’ibihugu by’abaturanyi kandi bakazitwarira ubuntu, abatunganya inkweto, imikandara n’amashakoshi, bakajya kugura izo mpu mu bihugu by’abaturanyi kandi zavuye mu Rwanda, ugasanga ziranabahenze, bakaduha n’ubwoko butari bwiza, baduha nk’ubwoko bwa gatatu”.

Kamayirese avuga ko kuba ibiciro by'impu byaragabanutse byatumye n'amadovise yinjiraga mu gihugu aziturutseho agabanuka cyane
Kamayirese avuga ko kuba ibiciro by’impu byaragabanutse byatumye n’amadovise yinjiraga mu gihugu aziturutseho agabanuka cyane

Yongeraho ati “Ubwa mbere n’ubwa kabiri nta wabwigondera buba buhenze, ugasanga bagiye kuzigurisha mu bihugu by’i Burayi zavuye mu Rwanda bikitirirwa bo, muzi ko dufite impu nziza, ku Isi hose baba bashaka uruhu rwo mu Rwanda, kandi iyo bagiye kuzigurisha hanze zitunganyije birahindukira bikitirirwa bo, kandi zavuye mu Rwanda, ku buryo u Rwanda rwahombye amadovize menshi yinjiraga mbere ya 2013, twifuza ko mu gihe uruganda rutaraboneka bakorohereza abashomari bakongera kugura impu mu Rwanda.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), Richard Niwenshuti, avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo bongere inyongeragaciro ku mpu mu gihugu.

Ati “Ni byo uyu munsi turashobora kuba twakira izo mpu ndetse zikanozwa zigakoreshwa mu buryo zifuzwa mu bicuruzwa bitandukanye, ariko hari gahunda irimo gukorwa, ndetse urwo rugendo rwo kugira ngo babone isoko mu gihugu, biri muri politiki ya made in Rwanda, kugira ngo twongere iby’iwacu, tunabyongere agaciro.”

Mbere ya 2013 u Rwanda ngo rwinjizaga Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyali ebyiri aturutse ku mpu, ariko ubu bakaba binjiza atagera no kuri miliyoni 100, mu gihe hashobora kuboneka toni zirenga 200 mu kwezi z’impu zituruka ku nka n’izirenga ibihumbi 30 mu kwezi zituruka ku matungo magufi arimo ihene n’intama.

Kuba inyama zisigaye zihenda muri iyi minsi bifitanye isano n’igabanuka ry’ibiciro by’mpu kubera ko cyera ababaga bagarurizaga ku mafaranga yaguzwe uruhu no ku gihanga cy’inka, none ubu kuba batakizigura ngo ni byo byatumye igiciro cy’inyama cyiyongera, kuko nta handi bagaruriza.

Umunyamabanga uhoraho muri MINECOM, Richard Niwenshuti, avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira uruhu rwongererwe agaciro
Umunyamabanga uhoraho muri MINECOM, Richard Niwenshuti, avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira uruhu rwongererwe agaciro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka