80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abikorera kugura no kubyaza umusaruro amata aboneka hirya no hino mu Gihugu.

20% by'amata niyo yonyine atunganywa akagurishwa mu buryo bwizewe, kandi agakorwamo ibicuruzwa bishobora kubikwa igihe kirekire
20% by’amata niyo yonyine atunganywa akagurishwa mu buryo bwizewe, kandi agakorwamo ibicuruzwa bishobora kubikwa igihe kirekire

MINAGRI ivuga ko amata abarirwa ku rugero rwa 80% by’aboneka hirya no hino mu gihugu atarabona abayagura kugira ngo bayabyazemo ibindi bicuruzwa bishobora kubikwa no gucuruzwa igihe kirekire.

Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe ubworozi n’ibikomoka ku matungo, Dr Rutagwenda Theogene arahamagarira abikorera gutunganya amata kugira ngo avemo ibintu byinshi bikenerwa n’amahoteli ari mu gihugu.

Agira ati ”Amata agera ku ruganda ntabwo ari menshi cyane, asigara akagurishwa mu buryo butemewe ni yo menshi kuko agera kuri 80% by’amata yose aboneka mu gihugu.

Nyamara Iteka rya Ministiri ryo muri 2016 rivuga ko amata yose agomba gukusanywa, gutunganywa, gutwarwa no gupimwa.

Turashishikariza abashoramari gukora ibintu byinshi bikomoka ku mata, kugira ngo amahoteli yacu atazavuga ati ‘iki kintu ntabwo twakibona mu Rwanda.”
Dr Rutagwenda avuga ko amata atunganirizwa mu nganda, angana na toni ibihumbi magana cyenda mu gihe cy’umwaka.

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vroomen ubwo yasuraga uruganda rutunganya amata mu gice cyahariwe inganda
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vroomen ubwo yasuraga uruganda rutunganya amata mu gice cyahariwe inganda

Ntabanganyimana Rachid ukuriye Koperative y’abakusanya amata mu karere ka Gicumbi, avuga ko bataratekereza gushinga uruganda rutunganya ibiyakomokaho.

Ati ”Mbere yo gutunganya amata akavamo ibindi bintu, tuzabanza gukemura ikibazo cy’amakusanyirizo atarabona ubushobozi bwo kwakira amata yose abantu bashaka kuduha.

“Icyuma gikonjesha kimwe kigurwa amafaranga arenze miliyoni 13, washaka kugura igicuba kimwe cya litiro 50 ugatanga amafaranga arenze ibihumbi 85, tutabonye umuterankunga ntabwo twashobora.”

Uruganda rwa Masaka rukora ibikomoka ku mata, ni rumwe mu zirimo kwizeza aborozi ko nyuma yo kumenya imiterere y’isoko ry’abakeneye amata, ruzajya rugura litiro zirenga ibihumbi bine ku munsi.

Kugeza ubu urwo ruganda ruterwa inkunga n’Ikigega cy’Amerika gishinzwe iterambere USAID, rurimo kwakira litiro zirenga igihumbi ku munsi z’amata aturutse mu borozi bato.

USAID ivuga ko yatanze inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 234 yo kugurira uruganda rwa Masaka imashini zigezweho. Uru ruganda rufite abakozi 17 barimo icyenda bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ubwo yasuraga urwo ruganda, Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vroomen, yavuze ko kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ari byo biha u Rwanda amahirwe ya mbere mu bukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugirango utangire gukora ibikomoka kumata, nuko uba ufite aho uyabika ari menshi, kuburyo atakononekara.
Ugomba kugira ibyuma bikonjesha (cold rooms), Ukaba wizeye n’amashanyarazi ahoraho, kandi kugiciro kidahanitse; nyuma hakaza imashini zikora imirimo ikurikira.
Birasaba ko boroherezwa kumahoro

RUKIZANGABO Enocky yanditse ku itariki ya: 19-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka