Abanyarwanda bajya guhahira i Burundi ntibemererwa kwambukana amahaho

Bamwe mu baturiye umupaka w’Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru bakunda kujya guhahira i Burundi baravuga ko bari kwangirwa kwambukana ibyo bahashye.

Nta munyarwanda wemererwa kwambukana ihaho akuye i Burundi.
Nta munyarwanda wemererwa kwambukana ihaho akuye i Burundi.

Abenshi ni abatuye mu Murenge wa Ngoma uhana imbibe n’u Burundi, bari basanzwe bambuka bagiye guhinga cyangwa kurangurayo ibicuruzwa bike, bakambuka bakoresheje amakarita ndangamuntu yabo.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko bajyaga bagenda bakirirwa i Burundi mu bikorwa bitandukanye, bakaza gutahuka mu Rwanda bugorobye.

Hashimumutima Vicent umwe muri aba baturage, avuga ko byatangiye nyuma gato y’aho u Burundi bufatiye umwanzuro wo kubuza imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange kwambuka umupaka ziva cyangwa zijya i Burundi.

Ku mupaka abantu bambuka ari bake cyane.
Ku mupaka abantu bambuka ari bake cyane.

Agira ati “Nk’ikiro cy’ibishyimbo nagendaga nkakigura amafaranga 280 y’Amarundi, nkakizana ku neza nta kibazo. Ariko ubu nta kintu twemerewe kwambukana.”

Uyu muturage avuga kandi ko Abanyarwanda bajya i Burundi mu bikorwa byo kuhahahira bemerewe gusa kurirayo no kunywerayo ibyo bahashye, ubundi bakagaruka mu Rwanda uko bagiye.

Ati “Kwambuka nakwambuka nta kibazo, mbereka indangamuntu bakandeka nkigendera, ubundi naba mpashye nkarirayo nkanywerayo nkagaruka uko nagiye.”

Bavuga ko ababambura amahaho yabo ari abitwa “imbonerakure”, bababwira ko nta mutungo w’u Burundi wemerewe kwambuka ujya mu Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma Jules Habumugisha, avuga ko iki kibazo kidatangiye vuba kuko kimaze igihe aho Abanyarwanda bajya guhahira muri iki gihugu cy’abaturanyi bamburirwayo ibyo bahahiyeyo.

Avuga ko bakomeje gushishikariza abaturage kureka kujya guhahira i Burundi kuko umutekano waho utizewe. Ariko akavuga ko abakijyayo ari bake binangiye bakanga kumva impanuro z’ubuyobozi.

Ati “Byatangiye hambere,abanyarwanda bajya guhahira mu Burundi bakamburwa. Twakomeje kwigisha,ariko abo bakijyayo ni umwe umwe banze kumva.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BAKOZE IBINTU BIBI GUFUNGA UMUPAKA

FREDI yanditse ku itariki ya: 21-08-2016  →  Musubize

Ababishinzwe bakwiye guha valeurs abanyarwanda kuko ntakuntu abarundi bakomeza bohereza amakamion, na voitures nubwo abaturage babarundi bo ntakibazo,ariko import export ica kumupaka ntikwiye gukurikiza ku gihugu 1 gusa.

julion yanditse ku itariki ya: 20-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka