Urubyiruko rurasabwa kongera amasoko y’umusaruro w’ubuhinzi rwifashishije ikoranabuhanga

Impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga muri MINICOM, Rukundo Jean Premier Bienvenu, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ishami rya kabiri ry’ikigo cy’urubyiruko, Afri-Farmers, yasabye urubyuruko guhanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, bigatuma umusaruro muri urwo rwego ubona amasoko ahagije.

Urubyiruko rurasabwa kongera imbaraga mu bucuruzi bukorerwa kuri Internet
Urubyiruko rurasabwa kongera imbaraga mu bucuruzi bukorerwa kuri Internet

Rukundo yavuze ko kuri ubu hari imishinga igera kuri 60 yo kuri Internet, ikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (ICT), mu kugurisha ibicuruzwa bitandukanye, ariko ngo igomba kongerwa.

Ikigo cy’urubyiruko kigamije kugeza umusaruro w’umuhizi n’ubworozi ku isoko (Afri-Farmers Market), cyafunguye irindi shami ryo kugurisha umusaruro i Kigali, kinatangaza ko gifite gahunda yo kongera andi masoko mu myaka iri ibere.

Afri-Farmers kivuga ko ibi bizakorwa muri gahunda bihaye yo kuzamura abahinzi n’aborozi, kibabonera amasoko n’ibiciro byiza, ariko n’umuguzi abone ibiribwa byiza.

Ibi byatangajwe na Mugisha Norman, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Afri-Farmers, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iryo soko i Kibagabaga, ku wa Gatanu italiki 25 Kanama 2023, hakaba hari n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi.

Afri-Farmers yari isanzwe ifite isoko icururizamo umusaruro muri Kimironko, ikanawugurisha ikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga rya Internet.

Mugisha avuga ko bafasha abahinzi guhinga bigezweho, gukurikirana ibikorwa byabo mu mirima no kugeza ibicuruzwa ku isoko, bikagabanya igihombo cy’umusaruro wangirikira mu mirima kuri 70%, bityo bigatuma amikoro y’abahinzi yiyongeraho 50%, mu gihe umusaruro wabo ugurwa kuri 30% yiyongera ku giciro gisanzwe.

Norman Mugisha
Norman Mugisha

Ubu bucuruzi bwatangiye mu gihe cya COVID-19 mu 2020, bakavuga ko nyuma y’imyaka itatu bakora bateganya gufungura amaduka menshi, kugira ngo isoko ry’abahinzi ryiyongere kandi binjize amafaranga arenze 30%, y’inyongera isosiyete itanga ku bicuruzwa byabo.

Mugisha avuga ko kugira ngo bakomeze guteza imbere abahinzi n’aborozi, bafite gahunda yo gufungura andi masoko.

Ati "Mu myaka mike iri imbere turateganya gufungura andi mashami atanu muri Kigali, n’amaduka atatu mu yindi mijyi minini yo mu Rwanda, rikaba ari isoko ryizewe ry’umusaruro w’abahinzi".

Mugisha yavuze kandi ko bateganya kwagura ubucuruzi bwabo bwa e-ubucuruzi, mu bindi bihugu bya Afurika nk’u Burundi, DRC, Tanzaniya, Uganda, Malawi na Zimbabwe, bakoresheje amahirwe yatanzwe n’amasezerano y’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Isoko ry’Abahinzi-borozi rigaragaza ko uburyo bwabo bw’ubucuruzi, butandukanye n’ahantu hasanzwe h’ubuhinzi bw’imboga, kuko butanga ubwiza bw’umusaruro kuva mu guhinga basaruye.

Abahinzi bakorana n'urwo rubyiruko bahamya ko bahungukira byinshi
Abahinzi bakorana n’urwo rubyiruko bahamya ko bahungukira byinshi

Ubu buryo bugaragaza ko imbuto zikoreshwa ziba zifite ubuziranenge, bityo umusaruro ukagurwa ku giciro kinini.

Mugisha ati "Tuzarenga ku guha abahinzi ibiciro byiza no kubona isoko, ahubwo dutange n’inama ku bahinzi zibafasha kongera umusaruro."

Abahinzi bakorana na Afri-Farmers Market, bavuga ko igihombo cyagabanutse, kabone n’iyo haba hari ibibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Irakoze Augustin, Umuhizi w’i Rwamagana ati "Umusaruro wacu ukusanyirizwa mu murima, sinzogera kugushwa n’igare ntwaye umusaruro ku isoko. Ubu mbasha kwizigamira, ntunze ihene zindwi, ndetse mfite gahunda yo kugura isambu”.

Mu munsi ishize MINICOM yatangaje gahunda yo kongera ubucuruzi kuri Internet (e-commerce), nyuma yo gutangiza urubuga rw’ikoranabuhanga ruzashyirwaho ibicuruzwa byo Rwanda, ubu hakaba hamaze kujyaho ibigera kuri 400.

Tony Nsanganira
Tony Nsanganira

Tony Nsanganira, Umujyanama mu kigo cya Tony Blair Institute for Global Change, yavuze ko bazashyigikira ingero nziza nka Afri-Farmers Market, kuko ari ingenzi mu gushishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga, mu kuzamura imibereho y’abahinzi-borozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka