Ubukorikori bwabateje imbere

Bamwe bagore bakora ubukorikori no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi mu Karere ka Bugesera bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo.

Imwe mu mwenda bashyiramo amabara.
Imwe mu mwenda bashyiramo amabara.

Amatsinda y’Abagore bakora ibikorwa birimo gukora ibitenge, amasabune, inkweto n’ibikapu n’itsinda rikora umutobe mu nanasi yo mu Murenge wa Ruhuha n’indi mirenge iyegereye, babitangiye mu 2011.

Kuri ubu abayagize baremeza ko yahinduye ubuzima bwabo mu iterambere, nk’uko bivugwa n’umwe muri abo Mukarubayiza Jean.

Agira ati “Nta bibazo by’ubucyene bikirangwa mu miryango yacu bitewe n’uko duhabwa inguzanyo ku mafaranga tuba twakuye mubikorwa byacu.”

Niyonambaza Vestine nawe avuga ko amaze kuvugurura urutoki rwe ubu yateye fiya ku miringoti ine.

Bereka abashyitsi uko bashyiramo amabara.
Bereka abashyitsi uko bashyiramo amabara.

Ati “Ibi byabaye intandaro yo gukemura amakimbirane mungo zacu kuko ntitukibiruka inyuma tubaka amafaranga bigatuma batubwira nabi.”

Abagabo bagannye aya matsinda, nabo baremeza ko nta pfunwe baterwa no kuba hamwe n’abagore, Semukanya John ni umwe muri abo.

Ati “Ubu amafaranga nakuye muri iri tsinda yatumye nsana ndetse nagura inzu yanjye, ngura isambu ndetse nda nikenura iwanjye.”

Uhagarariye PLAN International mu Rwanda Marie Gladys Guerrier Archange, ari nayo yatangije aya mahugurwa, yemeza ko ari igikorwa cyo kwishimira kuba abagore bashyira imbaraga mu bikorwa bakora.

Ati “Kubona abagabo babari inyuma biragaragaza ko uburenganzira bwabo bumaze kubahirizwa, ni n’amahirwe kandi ku bana b’abakobwa, kuko biratanga icyizere ko uburenganzira bw’abana by’umwihariko abakobwa bwubahirizwa.”

Depite mu nteko nshingamategeko Mukazibera Agnes, yemeza ko ibi bikorwa bigaragaza ko gahunda ya Leta yo guteza abaturage imbere iba yagezweho. Ati “Ndasaba n’abandi baturage gukora ibibafitiye icyizere kugira ngo bagera ku cyo bashaka.”

Muri aka karere habarurwa amatsinda asaga 180 y’abagore bakora ibikorwa by’ubukorikori, yiganjemo abagore ku bwiganze buri hejuru ya 95%, icyakora kuri ubu abagabo nabo bakaba bagenda babagana ngo bafatanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka