Nyanza: Hatashywe ikiraro kizongera ubuhahirane mu baturage

Mu Karere ka Nyanza hatashywe ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagisozi n’uwa Cyabakamyi, kikazoroshya ubuhahirane hagati y’abayituye.

Abakozi b'Akarere n'abafatanyabikorwa mu kucyubaka nabo bacyambukiyeho ku ikubitiro.
Abakozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa mu kucyubaka nabo bacyambukiyeho ku ikubitiro.

Iki kiraro cyatwaye agera kuri miliyoni 50Frw, gishobora kugendwaho n’amatungo nk’inka, kikananyuzwaho ibintu bifite uburemere bwa toni 12,5.

Abaturage bavuga ko iki kiraro kigiye kubakemurira ibibazo bishingiye ku kurohama kwa hato na hato kw’abana babo, bajyaga kwiga bambutse uwo mugezi hamwe n’ibicuruzwa. Bavuga ko byateraga ibibazo mu migenderanire n’ubutwererane hagati y’iyo mirenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi Nsengiyumva Alfred, yavuze ko iki kiraro kizazamura abaturage mu rwego rw’imibereho. Abishingira ko kizongera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’iyo mirenge.

Yongeraho ko kizifashishwa mu kugira aka gace nka kamwe mu hantu nyaburanga, hasurwa n’abaturutse mu yindi mirenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza Bwana Nkurunziza Enock, yasabye abaturage kurinda kiriya kiraro ngo hatagira icyaruhungabanya. Yavuze ko kitaweho neza gishobora kumara imyaka 70 kigikomeye.

Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyanza n’umushinga Bridging for prosperty.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka