Imodoka bahawe na Perezida yatangiye kuborohereza urugendo

Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, baravuga ko imodoka baheruka guhabwa n’umukuru w’igihugu yabakijije imvune bagiraga.

Imodoka koperative UMUCYO yahawe.
Imodoka koperative UMUCYO yahawe.

Tariki 17 Werurwe 2016 nibwo aba basaza n’abakecuru bagera kuri 341 bibumbiye muri koperative UMUCYO bashyikirijwe imodoka bari baremerewe n’umukuru w’igihugu. Iyi modoka yayibemereye ubwo yaherukaga muri aka karere tariki 30 Kamena 2015.

Bashinze iyi koperative ku mafaranga basagura ku nkunga y’ingoboka bagenerwa na leta. Bari bafite iznozi zo kwigurira imodoka izajya iborohereza mu ngendo, ikanabafasha kwiteza imbere kuko yari kujya ikorera amafaranga.

Bakigeza igitekerezo cyabo kuri Perezida Kagame yahise abemerera imodoka, batarinze kuyikura mu mutungo wabo.

Abaza n'abakecuru bishimira impano bahawe n'umukuru w'igihugu.
Abaza n’abakecuru bishimira impano bahawe n’umukuru w’igihugu.

Habyarimana Joseph, Perezida w’iyi koperative, avuga ko batakivunwa n’imizigo bikoreraga babikesha iyo modoka. Avuga ko ari yo modoka yonyine ikora akazi gatandukanye muri uyu murenge, bikabinjiriza agera hagati y’ibihumbi 40Frw na 60Frw ku kwezi.

Yagize ati “Abaturage bamaze kuyiyoboka cyane bose ntawe ukivunika n’imitwaro ngo yikorere ku mutwe, bose barayitegereza.

Gikundamvura yera imyaka cyane ntacyo yatumariraga, tutarahabwa iyi modoka. Mu by’ukuri yadukuye mu bwigunge kuko itugereza imyaka yacu ku isoko bitaruhanyije.”

Nsigaye Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hashizweho komite ncungamutungo y’iyo modoka kugira ngo izageze aba basaza n’abakecuru bayihawe ku musaruro.

Iyi koperative imaze imyaka imyaka, igizwe n’abanyamuryango 341 barimo abagore 193 n’abagabo 149. Bakaba bahinga urutoki ku ubuso bwa hegitari ebyiri, bafatanya n’ubworozi bw’ihene. Buri munyamurayango atanga 3Frw y’umusanzu ku ukwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Vraiment ce formidable .vive le président son excellence Paul Kagame

itongwa shariff yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka