Biteze umusaruro mu guhuriza hamwe abahuje umwuga mu muganda

Akarere ka Ngororero katangiye gahunda yo guhuza abakora imyuga imwe mu muganda kugira ngo bizamure agaciro k’ibikorwa bikorerwa mu muganda.

Bizera ko umuganda w'abahuje umwuga utanga umusaruro.
Bizera ko umuganda w’abahuje umwuga utanga umusaruro.

Musabeyezu Charlotte, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza akanagira igikorwa cy’umuganda mu nshingano avuga ko kuva hafatwa icyemezo ko abantu bahuje umurimo bakora umuganda ujyanye n’umurimo bakora, isura yawo igenda ihinduka n’agaciro kawo kakiyongera.

Atanga urugero rwo mu bitaro bya Kabaya, aho abakozi bubakiye abaturage ubwiherero 120, mu rwego rwo kunoza isuku nk’isoko y’ubuzima.

Agira ati “Abantu bahuriye ku mwuga baba ari nk’abavandimwe, icyo bakoze babishaka baba bumva cyagira isura nziza. Niyo mpamvu n’umuganda bashobora kuwukora nk’umwuga kandi byaratangiye.”

Ashishikariza buri kiciro gufata umuganda nk’igikorwa cy’abo. Ati “Urubyiruko rw’abanyeshuri rwakora umuganda wo kujijura abaturage, abarimu bashobora guhurira mu gikorwa cyo kwigisha abakuze gusoma no kwandika, abacuruzi bagakora umuganda wo kugenzura ukuri kw’ibiciro n’iminzani yiba abaturage n’ibindi.”

Gukorera umuganda mu matsinda muri aka karere byatangiriye mu murenge wa Muhororo muri 2012.

Harerimana Adrien, umunyamabanga nshingwabikorwa wawo avuga ko byatumye bihangira umuhanda wa 17km ahantu byari byarananiranye.

Gusa ngo hari ahakorwa amakosa ku bijyanye n’igenagaciro ry’umuganda, aho hari abagereranya ugasanga agaciro karabarirwa mu mafaranga menshi kandi igikorwa ari gito.

Akarere kahise gashyiraho ibipimo bishya bizajya bikoreshwa mu guha agaciro ibikorwa by’umuganda.

Urugero nko gusibura imiferege y’amazi ku muhanda metero 1 izahabwa agaciro ka 150frws, gutema ibihuru bikikije umuhanda metero 1 ni 300frws, kubakira utishoboye akarima k’igikoni gafite umurambararo wa metero 3 bizahingana na 50.000frw.

Mu 2016/2017 mu Karere ka Ngororero gateganijwe ko umuganda uzava mu mbaraga z’abaturage nk’umusanzu wo kunganira ingengo y’imari ya Leta karangana na miliyoni 804frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka