Bishyiriyeho gahunda ya “Girinka” murobyi
Abagize koperative Isano ikorera uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru mu Karere ka Bugesera bashyizeho gahunda ya “Girinka” murobyi izabunganira.
Iyi gahunda bayishyizeho nyuma y’ukwiyongera ku musaruro muri iki kiyaga, bitewe n’uko iki kiyaga cyakuwemo amarebe n’ibindi byatsi byabangamiraga uburobyi bwabo.
Simba Aloys, umuyobozi w’iyi koperative, avuga ko mbere batarenzaga ibiro icumi by’amafi ku munsi, none kuri ubu basigaye baroba ibiro bisaga ijana ku munsi.
Yagize ati “Byatumye iyi koperative igera ku iterambere ku buryo ubu yamaze gutangiza gahunda ya Girinka Murobyi. Gahunda biteganijwe ko mu mwaka utaha izaba yageze ku barobyi bose. Ku ikubitiro ikaba yaroroje abarobyi 60 ariko uyu mwaka urashira tworoje ijana.”
Abarobyi bo bemeza ko ubundi iki kiyaga kitaratunganywa ngo amazi abe meza kandi yiyongere bityo amafi abe menshi, iterambere ryabo ryari inzozi, nk’uko bivugwa na Ngayaberura Emmanuel.
Ati “Kuba tugeze ubwo dutangiza gahunda nk’iyi bizarushaho kudubateza imbere, cyane ko izi nka zizacyemura ibibazo bahuraga nabyo bityo bikunganira uburobyi bwacu.”
Guverineri w’intara y’uburasirazuba Uwamariya Odette, ashimira iyi koperative kuba iri gushyigikira gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika.
Ati “Ndasaba abarobyi bahawe inka kuzifata neza kugira ngo zizagere no ku bandi baturage binyuze mu kwitura, kuko bizatuma mubasha guterimbere.”
Koperative Isano yatangiye muri 2007 ibona ubuzimagatozi muri 2009, nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gitangiye gutunganya ikiyaga cya Cyohoha yahawe akazi.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 324, imaze kwigurira imodoka ifite agaciro ka milliyoni 17Frw, yaniyubakiye kandi n’inzu ifite agaciro ka milliyoni 20Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|