Bahamya ko korora kijyambere byabateje imbere

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe barishimira ko basezereye indwara ziterwa n’imirire mibi bakaba bamaze kwiteza imbere babikesha korora neza inka bahawe n’umuterankunga Heifer.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko babagaho mu bukene bafite n’imirire mibi ariko ngo aho umushinga wa "Heifer" uziye ukaboroza inka bamaze kwiteza imbere binyuze mu ma makoperative y’ubworozi.

Bashikirijwe moto 10
Bashikirijwe moto 10

Uwitwa Ndatimana Spéciose avuga ko nyuma yo guhabwa inka muri 2010 imugejeje kuri byinshi mu iterambere ry’urugo rwe aho na we afasha abandi.

Ati “Nta sambu twagiraga twari abakene dufite n’ikibazo cy’imirire mibi, ariko aho bampereye inka bakampa n’amahugurwa y’uko ngomba kuyorora ingejeje ku bukire! Natorewe guhagararira umurenge mu borozi ba kijyambere mba uwa mbere mu karere bampemba biyogaze y’agaciro k’amafaranga ibihumbi 900 bampa na moto”.

Akomeza avuga ko iyo nka yakomeje kororoka, ibageza ku isambu y’ibihumbi 400 bezamo toni y’ibigori n’imifuka itanu y’ibishyimbo buri gihembwe, akavuga ko bafasha abaturanyi bataragerwaho n’iyo gahunda babakamira mu kubafasha kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ndatimana,na we avuga ko nyuma yo guhabwa inka yamukuye mu bukene bukabije yari afite akaba ageze ku rwego rushimishije.

Atim“Nahoze ndi umukene rwimbi ariko naguze isambu isaga hegitari, nubaka inzu ya kijyambere ushatse inka y’icyororo ayikura iwanjye”.

Umushinga "Heifer" ukomeje igikorwa cyo gufasha aborozi bibumbiye mu makoperative y’ubworozi ubaha ibikoresho binyuranye bigizwe n’ibyifashishwa mu gutera amatungo intanga na za moto zizifashishwa mu kugeza amata ku makusanyirizo.

Kayumba Charles, Umuyobozi wa "Heifer" mu Rwanda, asaba amakoperative gukoresha neza ibikoresho bahabwa kandi baharanira kongera umusaruro uturuka k’umukamo baharanira iterambere.

Muzungu Gerald Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, ashimira umushinga wa "Heifer" ku bufatanye n’umushinga KWAMP ku iterambere umaze kugeza ku baturage binyuze mu bworozi.

Yasabye abaturage gukoresha neza amahirwe bahabwa n’umushinga "Heifer" bakazamura umusaruro uva mu bworozi kandi baharanira korora amatungo atanga umusaruro.

Heifer-International ni umushinga wita ku bworozi ukaba ukorera i Kirehe ku bufatanye n’umushinga wa KWAMP ufasha abaturage mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

inka.afite.ikamwaritiro.zingahe

alias yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Uyu mushinga ni uwo gushimwa pe! Kuko umusaruro uraboneka aho intera y’umuturage igaragara akwereka aho yavuye ,aho ageze n’aho agana! Ikibazo ngize kiri kuri biriya bikoresho, cyane cyane za "moto" , ni nziza kandi zishobora kuba zikomeye, ni na byiza gusaba ko zifatwa neza, ariko se ko ejo n’ejo bundi zatangira gusaba ko ibyuma byazo bisimburwa, aho haba haratekerejwe?! Kuko bitabaye ibyo ejo twazazibona "ziparitse" zarabuze uko zisanwa! Ariko rero uyu mushinga ni uwo gushima muri rusange.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka