Bagiye gutangira gutuzwa mu midugudu igezweho

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko bumaze gutoranya amasite abiri muri buri karere, azubakwamo amazu y’icyitegererezo ajyanye n’igihe akazatuzwamo abaturage.

Umwe mu midugudu y'icyitegererezo yubatswe muri Rweru mu Karere ka Bugesera. Iyi niyo Intaray 'Amajyaruguru ishaka gufatiraho urugero.
Umwe mu midugudu y’icyitegererezo yubatswe muri Rweru mu Karere ka Bugesera. Iyi niyo Intaray ’Amajyaruguru ishaka gufatiraho urugero.

Ni gahunda igamije kugira ngo Abanyarwanda barusheho gutura heza kandi babeho mu buzima bwiza, ku buryo mu mibereho nta tandukaniro rizajya riba hagati y’umuntu utuye mu mugi n’uwibera mu cyaro.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko nyuma y’amazu yubakiwe abaturage bo mu Murenge wa Rweru muri Bugesera, hanatekerejwe ko n’ahandi bagira ahantu hubakirwa abaturage amazu ajyanye n’igihe yo gutuza neza Abanyarwanda.

Agira ati “Ibintu byo kubaho mu buzima bw’agahotoro, kuba mu mazu mabi, kumenyera kuba mu cyaro ukabaho mu buzima busanzwe, ntabwo ariyo mibereho Abanyarwanda baceneye aho tugeze ubungubu.

Turagirango umuntu wabaga mu cyaro mbese mu buzima bubi cyane yumve ko kuba mu nzu nziza imeze nko mu mugi wa Kigali uri mu cyaro bishoboka.”

Guverinori Bosenibamwe yongeraho ko mu turere tw’iyi ntara uko ari dutanu bamaze twatoranyijwemo amosite abiri, leta izahegereza ibikorwaremezo ubundi abishoboye bakiyubakira n’abatishoboye bakazubakirwa kugira ngo nabo bagerweho n’ibyiza.

Lt. Gen Fred Ibingira ukuriye inkeragutabara ari nazo zifite isoko ryo kubaka aya mazu agezweho, avuga ko akurikije amasite bamaze gusura bitazabagora gusa ngo ibyiza ni uko ahantu iyi midugudu izajya hagomba kuba ari mu cyaro cyane.

Ati “Icyifuzo gikomeje gushimangirwa ni ugusaba ko uyu mudugudu uhangwa mushya, ujye ahantu n’ubundi muvuga muti aha hantu harananiranye kubera ko nta mihanda, kuko aya mahirwe ntimwazongera kuyabona.

Ubu nicyo gihe cyo kugirango umuhanda uhagere, nicyo gihe gikenewe cyo kugira ngo ya miryango mushaka ko ihatura ihature.”

Abaturage bazubakirwa inzu imwe ifatanye ku buryo ibamo imiryango ine kandi buri muryango wibana, ikazuzura itwaye angana na miliyoni 10Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka