Yasezereye ikinamba none ubu yinjiza akayabo mu mashusho

Mukeshimana Venuste wo muri Kayonza yahanze umurimo wo kubaza amashusho y’inyamaswa mu bisigazwa by’ibiti ku buryo hari ishusho agurisha ibihumbi 200RWf.

Mukeshimana Venuste utuye i Kayonza yahanze umurimo wo kubaza mu biti inyamaswa ziba mu Kagera none bimwinjiriza atubutse
Mukeshimana Venuste utuye i Kayonza yahanze umurimo wo kubaza mu biti inyamaswa ziba mu Kagera none bimwinjiriza atubutse

Mukeshimana, ufite imyaka 29 y’amavuko utuye mu Murenge wa Rwinkwavu abaza amashusho y’imyamaswa ziba muri pariki y’Akagera zirimo Intare, Inzovu, Twiga, Ibitera, Impala n’Indonyi.

Ayo mashusho abaza ayagurisha n’abantu batandukanye bo mu Karere ka Kayonza barimo n’abakerarugendo ariko ngo hari n’andi agemura mu mahoteli atandukanye y’i Kigali.

Bitewe n’ubunini bw’ishusho, hari ayo agurisha 5000RWf, ibihumbi 50RWf n’andi manini agurisha ibihumbi 200RWf. Ngo hari n’abandi bifotorezaho bakamwishyura 500RWf ku ifoto imwe.

Akomeza avuga ko nyuma y’imyaka itanu akora uwo mwuga we w’ubugeni amafaranga yakuyemo yamufashije kubaka inzu yashakiyemo umugore bafitanye umwana umwe.

Yanaguzemo kandi igare rimufasha mu kazi ke ka buri munsi ndetse byanatumye ahanga undi murimo w’ubuvumvu aho afite imizinga 50 imwinjiriza arenga ibihumbi 150.000RWf mu mezi atandatu, iyo agurishije ubuki.

Mukeshimana Venuste w'i Kayonza abaza amashusho y'inyamaswa zitandukanye zirimo inzovu n'intare n'izindi
Mukeshimana Venuste w’i Kayonza abaza amashusho y’inyamaswa zitandukanye zirimo inzovu n’intare n’izindi

Mukeshimana avuga ko kandi uwo mwuga we wo kubaza amashusho wonyine umwinjiriza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 80RWf n’ibihumbi 100RWf ku kwezi.

Uko yatangiye uwo mwuga we

Mukeshimana, wize amashuri abanza gusa avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri abanza nta bushobozi bundi yabonye bwo gukomeza kwiga amashuri yisumbuye.

Kuva icyo gihe ngo yakomeje kubaho mu bushomeri, nyuma nibwo yigiriye inama yo kujya mu Mujyi wa Kigali, atangira gukora akazi ko koza imodoka mu kinamba. Muri ako kazi ngo yahembwaga amafaranga make atagera no 1000RWf ku munsi.

Nyuma yaho ngo yahuye n’umugabo amwigisha ubugeni, amenya kubaza amashusho amaze kubimenya ahita atangira kwikorera.

Agira ati “Natangiriye hasi cyane ku mafaranga ibihumbi 3000RWf gusa, nkora amashusho y’inyamaswa ziba muri Pariki y’Akagera n’izindi nyamaswa zinyuranye zibereye ijisho nkazigurisha.”

Akomeza avuga ko kubona ibikoresho akoresha ayo mashusho bitamugora kuko akoresha ibisigazwa by’ibiti bataye aho babariza.

Mukeshimana Venuste w'i Kayonza amashusho y'inyamaswa ayagurisha ku bantu batandukanye barimo abakerarugendo
Mukeshimana Venuste w’i Kayonza amashusho y’inyamaswa ayagurisha ku bantu batandukanye barimo abakerarugendo

Ikindi ngo ni uko rimwe na rimwe ajya agura igiti ku bihumbi 20RWf nabwo ari uko agiye gukora ishusho nini cyane kandi agakuramo amashusho menshi.

Mukeshimana avuga ko amarangi akoresha ayikorera akoresheje imvange y’itaka rifite ibara rijya gutukura, umuhondo (kokobe) n’ibishonyi akavangavangamo kore y’ibiti ariko ngo hari n’igihe agura irangi risanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka