Yagaragaye mu “Mushyikirano” ariko yabanje kunyura mu nzira igoye

Nyiramahoro Theopiste wagaragaye mu nama y’igihugu y’Umushyikirano iherutse, abikesha gushirika ubute agashaka icyamuteza imbere nyuma y’ubukene yabayemo.

Nyiramahoro Theopiste avuga ko gutumirwa mu Mushyikirano abikesha gushirika ubute agashaka icyamuteza imbere nyuma y'ubukene yabayemo.
Nyiramahoro Theopiste avuga ko gutumirwa mu Mushyikirano abikesha gushirika ubute agashaka icyamuteza imbere nyuma y’ubukene yabayemo.

Ni umugore wavukiye mu Murenge wa Musaza Akarere ka Kirehe muri 1970, yubatse afite umugabo n’abana batatu.

Avuga ko yanyuze mu nzira zigoranye z’ubuzima, nyuma yo kuvukira mu muryango wifashije agashakira ahatifashije.

Agira ati “Nubwo umuryango wanjye wari wifashije, nkimara gushakira mu rugo rutifashije twahuye n’inzara bituma ndeba kure, ari nabwo natangiye ubucuruzi buciriritse ashaka icyatunga urugo.”

Aganira na KigaliToday yavuze ko nubwo afite amashuri make yakoze byinshi biteza imbere igihugu, abikesha ubuhinzi bwa Kawa abereye umuyobozi ku rwego rw’igihugu.

Nyiramahoro Theopiste avuga ko gutera imbere kwe kwaturutse gutinyuka imirimo yitwaga iy'abagabo.
Nyiramahoro Theopiste avuga ko gutera imbere kwe kwaturutse gutinyuka imirimo yitwaga iy’abagabo.

Anakora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro avuga ko ageze ku rwego rwiza, mu gihe yatangiye acuruza ubunyobwa bukaranze ku kiyiko ahawe igishoro n’ishyirahamwe ry’abagore yabagamo.

Ati “Nashatse mu 1989, ubuzima buba bubi kubera ubukene nigira inama yo kwaka inguzanyo y’amafaranga 1.500Frw mu itsinda nabagamo (Mothers Union).

Hari muri1995 ndacuruza buri munsi nkabona ayo guhaha ngasigarana inyungu ya 300Frw yiyongera ku gishoro ubucuruzi burakomeza.”

Avuga ko yabonye imikorere yaka indi nguzanyo 4.500Frw acuruza imyaka. Avuga ko icyo gihe muri za 1996 ikiro cy’ibishyimbo cyari 70Frw. Ayo yagujije yayaguzemo imyaka akayisubiza ari nabyo byamwijije mu bucuruzi agikora ubu.

Akomeza avuga ko muri za 1997-1998, Leta yashize ingufu mu gukangurira abagore kwihangira imirimo ihugura abahagarariye abandi, ari nabwo yahise atorerwa kujya muri komite y’igihugu kubera ubunararibonye yari amaze kugeraho.

ngo kubera ubunararibonye yari amaze kugira bwo gutinyuka agakora atorerwa kujya muri komite y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara ayoboye komisiyo y’iterambere ry’ubukungu.
Nyiramahoro wari uyoboye komisiyo y’iterambere ry’ubukungu ku rwego rw’intara, yanatorwe yatorewe kuyobora ihuriro y’impuzamahuriro y’amakoperative mu karere mu 2006.

Ati “Nkimara gutorewa kuyobora ihuriro ku rwego rw’akarere nasanze mu makorerative hari ibibazo by’imicungire mibi y’amakoerative, kunyereza umutungo no kutegera abanyamurwango.

Ariko ku bufatanye bw’ibigo bishinzwe ubuhinzi turabikemura bambonamo ubushobozi ntorerwa noneho kuyobora impunzamashyirahamwe y’amakoperative ku rwego rw’igihugu.”

Nyiramahoro avuga ko yageze no ku rwego rwo kujya mu mahanga ahagarariye igihugu mu buhinzi bwa Kawa.

Ati “Indege nyuriye inshuro enye njya mu mahanga guhugura abahinzi ba Kawa. Muri 2011 nagiye Malawi mvuye yo njya Nairobi. Yewe nagiye mu bihugu byinshi ndetse nagiye no muri Colombia na Brezil muri 2014 ngera mu ntara nyinshi nganira n’abahinzi ba Kawa.”

Mu bucuruzi busanzwe, Nyiramahoro acuruza inyongeramusaruro aho ageze ku rwego rwo guhabwa inguzanyo ya miliyoni zigera 35Frw.

Ati “Aho tugeze nta mpamvu yo kwihererana ubumenyi, kuba ntinyuka nkavuga aho navuye ntangiriye ku gishoro cya1500Frw nkaba ngeze ku rwego rw’inguzanyo ya miliyoni 35Frw, ni uko hari aho navuye naho ngeze niyo mpamvu nkangurira abagore buse gutinyuka bagakora.”

Yongeraho ati “Akarere kacu kari mu twahuye n’amapfa. Ingaruka z’ayo mapfa si uko tuteza. Hari uburyo bwo gufata nabi umusaruro aho usanga uborera mu mirima.

Ni yo mpamvu mu gutoza abaturage umuco wo guhunika nteganya kubaka ihunikiro rusange, banki yamaze kunyemerera inguzanyo ya miliyoni 35Frw yo kongera kuyo nizigamiye.”

Nyiramahoro avuga ko urwego agezeho yitabiriye gahunda za Leta zo guteza imbere umugore.

Ati “Hari imirimo natinyutse, nk’ubu nize moto iminsi ibiri, ahagana2010 najyaga kugura imyaka bikangora ubwikorezi bikampenda. Ngura moto, umugabo wanjye anyigisha umunsi umwe, undi munsi anyigisha isaha imwe bamutumaho mu mahugurwa y’ukwezi moto tuyisubiza munzu.”

Akomeza ati “Uko nabonaga moto yegetse munzu numvaga mbabaye rimwe ndi gukoropa munzu nyisohora hanze binyanga munda ndayatsa irangurukana ariko nshirika ubwoba sinayivaho, mbona ngeze ku isambu nitwaye nyimenya ntyo.”

Avuga ko yahise yiyandikisha ashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo akimara kurubona akorera n’urwa burundu inshuro imwe aratsinda. Kuri ubu gahunda ze zose azikora yitwara kuri moto.

Nyiramahoro avuga ko yiguriya n’imodoka imufasha gutwara imyaka n’izindi gahunda z’ubucuruzi bwe.

Kuba yaratumiwe anatanga ikiganiro mu nama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano, avuga ko biva ku miyoborere myiza idaheza uwariwe wese ufite icyo yamarira igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka