Urubyiruko ruributswa gukora rugamije gukemura ibibazo sosiyete ifite

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru rurasabwa guhanga umurimo rukurikije ibibazo sosiyete nyarwanda ifite.

Abakobwa na bo ntibagitinya imirimo yitwaga ko ari iy'abagabo
Abakobwa na bo ntibagitinya imirimo yitwaga ko ari iy’abagabo

Rwabisabwe n’abayobozi banyuranye ubwo basuraga abiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Musanze Politechnic, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016 mu gikorwa cya gahunda ya NEP Kora Wigire.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, yasabye uru rubyiruko gukora batekereza ku bibazo abaturage bafite.

Yagize ati “Muri iyi gahunda ya Kora Wigire, turifuza ko mwumva ko muri imbaraga z’igihugu. Mugomba kwiga mugamije kongera umusaruro w’igihugu ariko kandi mugakora imishinga ikemura ibibazo sosiyete ifite”.

Minisitiri Nsengimana aganira n'abanyeshuri biga ibyo gusudira
Minisitiri Nsengimana aganira n’abanyeshuri biga ibyo gusudira

Ntabudakeba Angelique warangije kaminuza mu byo gupima ubutaka, avuga ko yaje kongera ubumenyi bwatuma yihangira umurimo.

Ati “Nabonye ntarimo kubona akazi vuba kajyanye n’ibyo nize none naje kwiga gutunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Nifatanyije n’abandi, tugiye gutunganya ibikomoka ku mata dore ko hano ahari menshi”.

Bimwe mu byo bize gukora
Bimwe mu byo bize gukora

Uwingabire Vestine wo mu murenge wa Kinigi, ahamya ko kwihangira umurimo bidasaba gutangirira kuri byinshi.

Ati “Twishyize hamwe turi 12, dukora umushinga wo gutubura imbuto y’ibirayi kuko ikenewe idahagije.
Twatangiranye ibiro 240 none nyuma y’imyaka ibiri dufite toni 12, hamwe n’ibikoresho bikaba bifite agaciro ka miliyoni eshanu”.

Avuga kandi ko biguriye inzu ya miliyoni n’igice, byose ngo bakaba babikesha amahugurwa yo kwihangira umurimo ya NEP Kora Wigire.

Minisitiri Nsengimana avuga ko gahunda yaKora Wigire genda igera ku ntego yayo
Minisitiri Nsengimana avuga ko gahunda yaKora Wigire genda igera ku ntego yayo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana, avuga ko iki gikorwa kigamije kumvisha urubyiruko ko rushoboye.

Ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo urubyiruko rugire imyumvire njyabukire, bakumva ko buri wese yahera ku mahirwe amwegereye.
Akaba yakwihangira umurimo agaha akazi abandi, cyanga bakishyira hamwe kuko ari byo bitanga amahirwe menshi”.

Urubyiruko rwishimira gahunda ya NEP Kora wigire ituma rwivana mu bukene
Urubyiruko rwishimira gahunda ya NEP Kora wigire ituma rwivana mu bukene

Minisitiri Nsengimana avuga ko ubu bukangurambaga bugenda bugera ku ntego kuko ngo uru rubyiruko rwagaragaje ko rwiga rudategereje gusaba akazi.

Uru rubyiruko rwagaragaje ikibazo cyo kubona igishoro cyo gutangiza imishinga ruba rwakoze, Minisitiri Nsengimana abamerera kubakorera ubuvugizi ku bigo by’imali, ku buryo bizaborohera.

Photo : Batamuriza Natasha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biratangaje byo basuye byinshi Ariko agaragaje ishuri gusa. Byari kuba byiza iyo akora inkuru yabsuwe bagatanga ubuhamya uburyo bateye imbere. Hakiyongereho nu buryo BDF yabafashije. Byari ku inspiring nu rundi rubyiruko kwiteza imbere

Reem yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Biratangaje ukuntu hari ibindi bikorwa bariya bayobozi basuye, ariko uyu munyamakuru akaba atigeze abikomozaho Kandi wenda byari kwigirwaho na benshi! Aha navuga nka radio energie, radiyo yabyawe n’inzu itunganya umuziki YA top 5 sai!

umunyamajaruguru yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka