Urubyiruko ruracyahura n’imbogamizi mu kwihangira imirimo

Mastercard Foundation, ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’isesengura kuri za Politiki z’imiyoborere mu Rwanda (IPAR), yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kwerekana ishusho y’urubyiruko mu kwiteza imbere, imbogamizi ruhura na zo ndetse n’uburyo bwo gusubiza ibibazo rufite.

Rurangirwa David uhagarariye Mastercard Foundation, ishami ry'u Rwanda
Rurangirwa David uhagarariye Mastercard Foundation, ishami ry’u Rwanda

Rurangirwa David uhagarariye Mastercard Foundation ishami ry’u Rwanda, avuga ko nk’ikigo ayoboye gisanzwe gifasha urubyiruko mu kwiteza imbere, bityo ubu bushakashatsi bukazabafasha kumenya aho bahera bakemura ibibazo rufite.

Yagize ati: "Nk’ikigo gifasha urubyiruko mu rugendo rwo kwiteza imbere, ubu bushakashatsi burafasha mu kongera ubumenyi kugira ngo dusange urubyiruko aho ruri, twumve ibibazo rufite ndetse n’uruhare rwacu n’aho twahera kugira ngo dusubize ibibazo urubyiruko rufite."

Yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi buzabafasha kumva amajwi y’urubyiruko mu kugaragaza imbogamizi bahura na zo ndetse n’inzozi zabo, aho usanga bamwe bagaragaza ko kwihangira umurimo ari byo byabateza imbere.

Ati: "Kumva ayo majwi n’ubwo butumwa mu rubyiruko, bizadufasha twebwe nka Mastercard Foundation kugira ngo imishinga yose dutera inkunga cyangwa gahunda twaba dushyira mu bikorwa zite kuri ibyo byifuzo by’urubyiruko."

Mu mbogamizi bagaragarijwe n’urubyiruko, harimo kuba bamwe muri bo bakomoka mu miryango ikennye, ku buryo amafaranga baba bafite yo gutangira imishinga (Igishoro) aba adahagije, kutabona isoko, n’ibindi bitandukanye.

Rurangirwa ati: "Ibyo rero byagaragaje ko urubyiruko rudashobora kugera kuri ziriya nzozi zabo badafite igishoro, rero nk’abafatanyabikorwa turagira ngo turebe ukuntu twasubiza icyo kibazo, ukuntu urubyiruko rwabona icyo gishoro, ese babonye icyo gishoro bagera ku masoko bate?"

Rurangirwa David uyobora Mastercard Foundation ishami ry’u Rwanda, yavuze ko nyuma yo kumva ibyo bibazo byose n’imbogamizi urubyiruko ruhura na zo, hari gahunda iteganyijwe aho mu 2030, urubyiruko rw’u Rwanda rurenga ibihumbi 300 ruzaba rumaze gufashwa mu mishinga yabo ndetse 70% bakazaba ari abakobwa.

Ibi bigamije kubafasha kugera ku mirimo ijyanye n’icyerekezo cyabo, ndetse Mastercard Foundation ikazafatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu kwegera urubyiruko, harimo amabanki, ibigo bitanga inguzanyo mu rwego rwo kugira ngo hasubizwe ibyifuzo by’urwo rubyiruko.

Hari kandi gufasha uru rubyiruko gutegura ibikorwa byabo, uburyo bwo kugeza ku isoko ibyo bakora, haba mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu bigo bizabafasha mu bujyanama.

Dr Innocent Ndikubwimana, umushakashatsi mu kigo cya IPAR, yavuze ko ubu bushakashatsi bakoranye na Mastercard Foundation ndetse n’Ikigo cyo muri Kenya, Partnership for Africa Social Governance Research, bwagaragaje ibintu batari biteze mu rubyiruko bitewe no kuba hari bamwe muri bo batiyumva nk’urubyiruko.

Dr Innocent Ndikubwimana, Umushakashatsi muri IPAR
Dr Innocent Ndikubwimana, Umushakashatsi muri IPAR

Yagize ati: "Waragendaga ukababaza uti urubyiruko ni muntu ki, umwumva ute? Bakakubwira ngo urubyiruko ni umuntu wese utarashinga urugo. Bose bafite ibitekerezo bitandukanye, urubyiruko ni ngombwa ko rusobanukirwa icyo ari cyo, n’uko ejo habo hazaba hameze."

Yakomeje avuga ko bitewe n’imyumvire itandukanye urubyiruko rufite, byakabaye byiza abafata ingamba za Politiki barufatira ibyemezo ariko bishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’urubyiruko ubwarwo.

Ati: "Ni yo mpamvu rero y’ubu bushakashatsi, ni ukugira ngo Politiki zishyirwaho zigamije guteza imbere urubyiruko zishingire ku bitekerezo byavuye mu rubyiruko."

Urubyiruko rufite ubumuga na rwo ruri mu rwagaragaje ibibazo ndetse n’imbogamizi ruhura na zo cyane cyane kuba hari gahunda zishyirwaho ugasanga batazibonamo nk’uko Dr Innocent Ndikubwimana yabigarutseho.

Avuga ko urwo rubyiruko rwagaragaje ko hari gahunda za Leta zitera inkunga ibikorwa by’urubyiruko ariko iyo hagendewe ku myaka, bikajyana no kuba bataribona muri sosiyete, izo gahunda zigasanga imyaka bafite yaramaze kurenga, bagasaba ko hajya habaho umwihariko.

Ati: "Twaganiriye n’abafite ubumuga baratubwira bati, twebwe hari igihe dutinda kwibona muri sosiyete, umuntu akazakanguka arengeje imyaka 30, akazatangira gutinyuka afite 35. Ibyo biraduheza, twagakwiye kugira umwihariko. Rero utazanye urubyiruko ngo uganire na bo, ibitekerezo nk’ibyo ntabyo wabona."

Inzego zitandukanye zitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi
Inzego zitandukanye zitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi

Dr Innocent Ndikubwimana, yavuze ko nubwo hari byinshi Leta y’u Rwanda ikora ariko hakenewe kongerwa imbaraga mu mishinga isanzweho igamije gutera inkunga urubyiruko, hakongerwa ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’urubyiruko mu kubafasha guhanga imirimo kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hejuru ya 60% bifuza kujya mu bikorwa byo kwihangira imirimo ariko bakagorwa no kubona ubushobozi.

Yasabye kandi urubyiruko gutinyuka rukamenya amahirwe ruba rwashyiriweho na Leta, rukinjira no mu myuga idasanzwe, cyane cyane abakobwa n’abagore kuko hari ahakigaragara icyuho hagati yabo na bagenzi babo b’abahungu n’abagabo.

Ubu bushakashatsi bumaze imyaka itatu, bukaba bwarakorewe hagati y’Urubyiruko rufite imyaka 16 na 30, ndetse bukaba bwarakozwe n’urundi rubyiruko. Bwakorewe mu Turere 16 mu gihugu hibandwa ku duherereye mu Mijyi no mu cyaro, mu mirenge ibiri muri buri Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka