Urubyiruko rudafite imirimo rwijejwe kuyibona rugannye ‘Yego Center’

Nyuma yo gufasha urubyiruko rusaga ibihumbi 100 kubona imirimo iruvana mu bukene mu myaka icyenda ishize, umuryango witwa ‘Akazi Kanoze Access’ uvuga ko ubu ugiye kongeraho abandi barenga 6,000 mu myaka itatu, ukazabatoranya ubasanze mu bigo bya ‘Yego Center’ muri buri Karere.

Umuryango Akazi Kanoze Access wahuye na bamwe mu rubyiruko rwacikirije amashuri ariko rubasha kwiteza imbere
Umuryango Akazi Kanoze Access wahuye na bamwe mu rubyiruko rwacikirije amashuri ariko rubasha kwiteza imbere

Umuryango Akazi Kanoze uvuga ko urubyiruko rutarangije amashuri ubu rurimo kumara ukwezi ruhugurwa ndetse n’umwaka rufashwa kuzigama byibura amafaranga 500 buri cyumweru, ubu bakaba bafite imishinga ibyara inyungu cyangwa bagakorera abandi.

Niyirema Fulgence w’imyaka 32 y’amavuko akaba atuye mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, yarangije amashuri yisumbuye mu Bumenyi bw’Isi, Amateka n’Ubukungu(HEC) muri 2018. Afite ubumuga bw’uruhu rwera, akaba ngo nta muntu wigeze umuha akazi bitewe no kumusuzugura.

Yagiye muri Yego Center y’i Nyamata mu Karere ka Bugesera kwihugura no kumenyana n’ibigo bifasha urubyiruko kubona imirimo, akaba ari ho yahuriye na Akazi Kanoze Access.

Nyuma yo kuzigama 500Frw buri cyumweru, guhera mu mwaka ushize akodesha imirima mu bishanga, agakoresha ubumenyi yakuye mu mahugurwa maze agahingamo imboga (ibitunguru, inyanya n’intoryi).

Umuhinzi Niyirema uvuga uko yikuye mu bukene
Umuhinzi Niyirema uvuga uko yikuye mu bukene

Niyirema agira ati “Bitewe n’uko uyu mwaka wagenze neza, muri uwo murima nasaruyemo amafaranga ibihumbi 700Frw, mu gihe ayo nari nashoye yose hamwe atarengaga ibihumbi 130Frw.”

Niyirema arateganya gutangira kwiyubakira inzu kuko ngo yamaze kugura ikibanza, hanyuma akaba yatangira umushinga wo gushinga urugo.

Akayezu Arielle (izina twamuhaye kubera umutekano we) utuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yatewe inda afite imyaka 16 y’amavuko bituma ava mu ishuri, ahura n’ubukene, gutotezwa no guseserezwa, ariko ubu ubuzima ngo butangiye guhinduka.

Nyuma yo guhugurirwa muri Yego Center, gufashwa kwiyakira no kwizigamira, ubu ashora amafaranga ibihumbi 80Frw mu mushinga wo gukora isabune isukika ndetse akaba anakora umwuga wo kogosha.

Ati "Buri cyumweru nkora amajerikani 6 y’isabune kandi buri jerikani nyungukamo amafaranga ibihumbi bine, ubu ndateganya gushinga ’salon de coiffure’ yanjye, kandi nditunze mbasha no kwishyurira umwana wanjye ishuri."

Umuyobozi wa Akazi Kanoze Access, Anthony Busingye
Umuyobozi wa Akazi Kanoze Access, Anthony Busingye

Umuyobozi w’Umuryango Akazi Kanoze Access, Anthony Busingye, avuga ko urubyiruko rwari rwaracikirije amashuri rumaze kugerwaho n’amahugurwa, ubu rwabaye ba rwiyemezamirimo bato, urundi rukaba ari abakozi mu bigo bitandukanye.

Busingye agira ati "Guhera muri Mutarama 2024 dufitanye gahunda n’umufatanyabikorwa, aho tuzafasha urubyiruko ibihumbi bitandatu mu myaka itatu iri imbere, uwumva aya makuru yegere Yego Center mu Karere ni bo dukorana."

Uturere twa Bugesera, Nyaruguru na Gatsibo twakuwemo urubyiruko 1206 ruhabwa amahugurwa ya Akazi Kanoze Access mu myaka itatu ishize muri gahunda yiswe SDEPAY.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Bugesera, Jacques Niyongabo
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Bugesera, Jacques Niyongabo

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Bugesera, Jacques Niyongabo, yizeza urubyiruko rwigishijwe rukabasha gukora imishinga ibyara inyungu, ko ubuyobozi bw’Akarere buzabafasha kuyiteza imbere.

Niyongabo avuga ko bazahuza iyo mishinga y’urubyiruko n’Ikigega BDF n’ubundi buryo bufasha kubona igishoro, kugira ngo iyo mishinga ibashe gukomeza kwaguka.

Bimwe mu byo bakora
Bimwe mu byo bakora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyomishinga nkatwe muri kayonza gahini iraza igahera kumurenge ikamenwa nabake ugasanga ntacyimariye urubyiruko nkange nize mecaniques outomobile ariko nagiye muri BDF Bangakupfashango nimanze nzane ipatante nsazwe nkoreraho ndababaza nti nabanarabonye igishoro nkazahano leta nibikurikirane natwe twitezimbere murakoze.

Niyonsaba jacques yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka