Umujyi wa Kigali wahawe igihembo cyo guteza imbere imibereho y’abaturage

Newcities, Umuryango udaharanira inyungu mu gihugu cya Canada uteza imbere imiturire y’imijyi yimakaza imibereho y’abayituye, wahaye Umujyi wa Kigali igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubuzima rusange.

Iki gihembo cyatanzwe na Newcities ku bufatanye n’Umuryango Novartis Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umujyi wa Montreal muri Canada, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, Umujyi wa Kigali ugikesha siporo rusange izwi nka “Car Free Day” iba kabiri mu kwezi.

Muri “Car Free day”, abatuye mu Mujyi wa Kigali bose bagirwa inama yo guparika amamodoka bagahurira mu Mujyi wa Kigali rwagati bagakora siporo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umujyi wa Kigali uvuga ko “Car Free Day” “igamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage bakora imyitozo ngororamubiri ariko kandi ikanagira uruhare mu kurengera ibidukikije.”

Ibyo bihembo byiswe “Wellbeing City Awards”, bitanzwe ku nshuro ya mbere , bigamije gushimira imijyi ishyira imbere imibereho y’abayituye mu igenamigambi yayo ndetse na politiki z’ibihugu.

Imijyi isanga 100 yo mu bihugu 27 hirya no hino ku isi yari yitabiriye gupiganira ibyo bihembo, ariko Newcities n’abafatanyabikorwa bahitamo imijyi itanu gusa harimo n’Umujyi wa Kigali ari na wo byarangiye wegukanye intsinzi.

Gahunda ya Siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bikorwa byahesheje amanota meza uwo mujyi
Gahunda ya Siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bikorwa byahesheje amanota meza uwo mujyi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, agira ati “Ni ibyishimo bikomeye kuba Umujyi wa Kigali wegukanye intsinzi nk’umujyi uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Rwakazina akomeza avuga ko bitanga icyizere kuri siporo rusange ya “Car Free Day” nka gahunda igamije guteza imbere ubuzima rusange n’imibereho myiza y’abatuye Kigali.

Yashimiye abaturage ba Kigali, cyane cyane abitabira Car Free day igihe cyose ndetse n’abafatanyabikorwa bafasha mu gutuma iyi gahunda igenda neza, ndetse anavuga ko bazakomeza guteza imbere iyi siporo.

John Rossant, Umuyobozi wa NewCities ari na wo washinze uyu muryango, agira ati “Imibereho myiza itangirira mu gutegura igishushanyo mbonera, ariko ntibigarukire aho. Uyu muryango uharanira imijyi itanga umunezero n’ubuzima bwiza ifata imibereho myiza nk’izingiro ry’ibigomba gushingirwaho mu gutegura no kuyobora imijyi.”

Yakomeje agira ati “Akanama kacu gatanga amanota rero kishimiye kumva umuhate Umujyi wa Kigali wabishyizemo kuko tubona ‘Car Free Day’ igenda itera imbere kandi Kigali irakataje mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uretse Umujyi wa Kigali, indi mijyi yegukanye ibihembo muri “Wellbeing City Award” irimo Santa Maria wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera guteza imbere umuryango (community), Pune wo mu Buhinde kubera guteza imbere ubukungu no guha amahirwe angana abawutuye, Lisbon wo muri Portugal kubera guteza imbere ibidukikije ndetse na Milan wo mu Butaliyani kubera guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Iyi mijyi uko ari itanu, ikaba izashyirizwa ibihembo byayo ku wa 19 no kuwa 20 Kamena 2019 i Montreal muri Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntakobisa nko kwakira icyo gihembo

Fabrice yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka