Umudugudu wa Murango wagejejwemo amashanyarazi uhita witwa Nyarutarama

Abatuye mu mudugudu wa Murango w’i Rwaniro mu Karere ka Huye, bavuga ko umudugudu wabo utacyitwa Murango ahubwo witwa Nyarutarama.

Noneho basigaye basharija telefoni mu rugo
Noneho basigaye basharija telefoni mu rugo

Bawuhinduriye izina nyuma y’uko ku itariki 25/5/2017 polisi y’igihugu yahaye ingo 112 ziwugize amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, iwabo hakaba hasigaye habona nko mu mujyi, kuhatembera nijoro bikaba bitagiteye ubwoba.

N’akanyamuneza, umwe mu bawutuye ati “iyi ni Nyarutarama. Haraka kugeza bukeye, rwose ni ibintu byiza cyane.”

Mu Murenge wa Rwaniro, i Murango, n’aho hiswe i Nyarutarama, ni ho honyine hari inzu zegeranye zifite amashanyarazi kuko uyu Murenge kimwe n’uwa Kigoma na wo wo mu Karere ka Huye, nta mashanyarazi asanzwe arahagezwa.

Abafite amashanyarazi bahatuye ni imiryango imwe n’imwe yashoboye kwigurira ay’imirasire y’izuba.
Buri rugo polisi y’igihugu yacaniye rufite amatara atatu: rimwe mu ruganiriro, irindi mu cyumba kimwe ba nyir’ingo bahisemo, irindi hanze y’inzu, ku buryo uretse mu nzu imbere, no hanze haba habona nijoro.

Bahawe amashanyarazi atangwa n'izuba
Bahawe amashanyarazi atangwa n’izuba

Bavuga ko gusubiramo amasomo ku bana byaroshye, kandi amafaranga baguraga amabuye y’amatoroshi ndetse n’ayo batangaga bagiye gusharija Telefone basigaye bayifashisha mu bindi.

Amatoroshi ni yo bamurikishaga mu nzu, ngo kuko umwotsi w’agatadowa wabangiriza ubuzima.

Telefone bamwe bazisharijaga ku kigo cy’amashuri baturanye, abandi bagakora urugendo rw’amasaha abiri bajya ku dusantere two mu Karere ka Nyanza cyangwa mu Murenge wa Kinazi two twagejejweho amashanyarazi kera.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko n’abataragejejweho amashanyarazi y’imirasire y’izuba bari hafi kugezwaho asanzwe.

Ati “isoko ryo kugeza amashanyarazi muri aka gace ryaratanzwe. Nta gihindutse uyu mwaka turimo wagombye kurangira imirimo yaratangiye, ku buryo umwaka utaha byanze bikunze bazaba bafite amashanyarazi asanzwe.”

Kugeza amashanyarazi y’imirasire y’izuba i Rwaniro byatwaye amafaranga 5.900.000 y’u Rwanda .

Mu Karere ka Huye amashanyarazi amaze kugezwa ku ngo 30%. Intego ni uko muri 2020 byibura 70% zizaba zarayagejejweho.

Basigaye bacana
Basigaye bacana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka