U Rwanda rwemerewe amamiliyoni yo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi

Banki nyafurika yunganira ubucuruzi (AFREXIMBANK) yemereye u Rwanda miliyoni 225 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 180RWf) yo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi.

AFREXIMBANK yemereye u Rwanda amafaranga arenga miliyari 180RWf
AFREXIMBANK yemereye u Rwanda amafaranga arenga miliyari 180RWf

Iyi banki yabitangarije mu ihuriro ngarukamwaka rya gatatu rizamara iminsi ibiri riteraniye i Kigali, ryatangiye tariki ya 26 Ukwakira 2016.

Muri iryo huriro iyi banki iri kuganira n’ibigo, amabanki ndetse n’abagize inzego z’ubuyobozi bw’ibihugu by’ibinyamuryango, ku ngamba bakwiye gufata zo kunoza imikorere.

Dr George Elombi, umuyobozi nshingwabikorwa wungirije wa AFREXIMBANK, avuga ko yishimira izamuka ry’umusaruro w’ubukungu bw’u Rwanda, ugeze ku kigero cya 7%.

Ibyo ngo ni byo byatumye banki ayoboye yemerera u Rwanda amafaranga azifashishwa mu kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi angana na Megawati 80(MW).

Agira ati "Tubona ko ibi biterwa n’imiyoborere myiza; mu kwezi gutaha k’Ugushyingo (2016) turasinyana amasezerano ahwanye n’amadolari ya Amerika miliyoni 225 (arenga miliyari 180RWf) zo kubyaza amashanyarazi nyiramugengeri.”

Amb Claver Gatete, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, yavuze ko ayo mafaranga ari umusanzu ukomeye mu mishinga igihugu gifite yo kongera amashanyarazi.

Amashanyarazi ya nyiramugengeri aziyongera kuri aturuka ku rugomero rwa Rusumo ruzatanga MW80, urwa Rusizi III ruzatanga MW 147 n’umushinga wa gazi metani uzaba utanga MW 100 muri 2020.

Mu myaka ine ishize Banki y’u Rwanda itsura amajyambere(BRD) nayo yakiriye amafaranga ya AFREXIMBANK ahwanye na miliyari 25 z’Amadolari y’Amerika (arenga miliyari ibihumbi 20RWf) yashowe mu kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Nyuma yaho AFREXIMBANK yatanze miliyoni 130 z’amadolari (arenga miliyari 100RWf) mu kubaka “Hotel Radisson Blu” na “Convention Center”.

Aya mafaranga yose ngo yishyurwa nta nyungu yiyongereyo.

Kuva mu 1993 ubwo yashingwaga, AFREXIMBANK yatanze inguzanyo irenga miliyari 41 z’amadolari y’Amerika ku mishinga y’iterambere muri Afurika.

Igice kinini ngo cyahariwe kubaka ibyambu binyuzwaho ibicuruzwa n’ibikorwaremezo bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingano y’aya mafaranga inteye kwibaza niba inyigo ya Nyiramugengeri itazaba nk’iy’amashyuza cg Karisimbi ejo bundi Musoni yasabiraga imbabazi ko yahombeje leta. Ese inyigo igaragaza neza ko ayo mashanyarazi azavamo cg ejo arashya abasamuye barasamuye?

Nyabuna ni inguzanyo izishyurwa nubwo nta nyungu ariko ...

gasore yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka