U Buyapani bwatakaje umwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi

U Buyapani bwatakaje umwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa.

Mu byatumye u Buyapani buva kuri uwo mwanya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birmo ‘Les Echos’ ni igabanuka ry’umubare w’abaturage b’u Buyapani n’ibura ry’abakozi no kugabanuka kw’agaciro kw’ifaranga ry’u Buyapani ‘yen’.

U Buyapani bwavuye ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi
U Buyapani bwavuye ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi

Ibyo bibazo, n’ibindi bitanduye, biri mu bituma u Buyapani buzasubira inyuma muri uyu mwaka wa 2023, bukaza ku mwanya wa kane ku rwego rw’Isi aho buzaza bukurikira u Budage, mu bihugu bifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi, ndetse nyuma y’aho, bukazisanga burushwa n’igihugu cy’u Buhinde.

Uko kubura abakozi mu Buyapani, ngo bituma ibyinshi mu bikoresho bikoreshwa mu buhinzi harimo imashini na za moteri bikoreshwa mu buhinzi bijya kugurishwa mu bihugu byo hanze y’u Buyapani.

Shigeki Murata, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda rukora imashini na za moteri zikoreshwa mu buhinzi rwa Kubota ruherereye ahitwa i Sakai, mu Mujyepfo y’Umujyi wa Osaka, avuga ko hafi imashini zose na za moteri zikoreshwa mu buhinzi byoherezwa mu mahanga.

Yagize ati, “ Ibyo dukora hafi ya byose bigurishwa mu mahanga, mbese dukomeza gukora imashini nshya zo muderi zitandukanye zikoherezwa mu bihugu zigurishwamo nko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu Burayi ndetse no mu mirima minini yo muri Thaïlande no mu Buhinde”.

Icyo kibazo cyo kubura abakozi no kugabanuka cyane kw’abakora mu rwego rw’ubuhinzi mu Buyapani, ngo biri mu byatumye ubukungu bw’icyo gihugu bugabanuka cyane ndetse bigira uruhare mu gutuma busubira inyuma, buva ku mwanya bwahozeho wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku rwego rw’Isi.

U Buyapani bwageze ku mwanya wa kane mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi, bukaba buza inyuma ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Bushinwa, n’u Budage, aho u Buyapani muri uyu mwaka wa 2023, bufite umusaruro mbumbe (PIB) wa Miliyari 4230 z’Amadolari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka