Nyamasheke: Ingabo z’u Rwanda zubakiye umuyoboro w’amazi abaturage 7000
Ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage byasigiye umuyoboro w’amazi meza w’ibirometero bine abaturage basaga ibihumbi birindwi bo mu Murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke.
Ingabo za batayo ya 99 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ni zo zafatanyije n’abaturage bo muri uyu murenge mu kubaka uwo muyoboro.
Abaturage bo mu tugari twa Higiro na Mwezi, bavuga ko baruhutse kunywa amazi y’ibiroha banakuraga kure.
Habiyambere Anaclet ati” Twavomaga ahantu habi bikadutwara n’urugendo rurerure none mutugejejeho amazi. Turashimira Leta y’ubumwe n’Ingabo z’Igihugu mukomeje kutubungabungira ubuzima n’umutekano.”
Col Frank Mutembe , umuyobozi wungirije w’ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yabwiye aba baturage ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Yagize ati” Ubu turi mu bikorwa byo gufatanya n’abaturage kwiteza imbere ntabwo turi za ngabo zicara mu bigo ngo zitegereze ko bazigaburira.”
Kuba hari ibindi bice bitarageramo amazi, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke kamali Aimee Fabien, avugako batazagarukira ku muyoboro bubakiwe n’ingabo gusa,.
Yagize ati” Igisigaye ni uko tuzakomerezaho kwagura uyu muyoboro, abo amazi atarageraho abagereho.”
Muri miliyoni 18 z’amafaranga zagiye kuri uyu muyoboro harimo miliyoni 10 zatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda, hakaniyongeraho inzu yubakiwe umukecuru w’incike utishoboye wabaga mu nzu ishaje.
Inkuru zijyanye na: Ingabo mu iterambere ry’abaturage
- Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
- Nyabihu: Gen Kabarebe ni we watangije ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage
- Minisitiri Kabarebe yahishuye ibanga ryo kwinjira mu ngabo za RDF
- Rwamagana: Uko ibikorwa bya RDF Citizen Outreach Programme byagenze
- Ibikorwa by’ingabo byagarutse: Abaturage bavuwe, amashuri arubakwa hanaterwa imyaka
- Umuturage uba mu bukene nta mutekano aba afite - Minisitiri Kabarebe
- Uko ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage byatangijwe mu gihugu- Amafoto
- Ibikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage biratangira kuri uyu wa gatanu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|