Musanze: Abadafite akazi bashyiriweho ikigo kibahuza n’abagatanga

Bamwe mu rubyiruko rudafite akazi rwo mu Karere ka Musanze rwashyiriweho na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ikigo kiruhuza n’abagatanga.

Uwimbabazi Agnes umwe mu rubyiruko rwa Musanze wishimira iki kigo
Uwimbabazi Agnes umwe mu rubyiruko rwa Musanze wishimira iki kigo

Iki kigo cyafunguwe na Judith Uwizeye, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo mu muhango wabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 6 Ukuboza 2016.

Minisitiri Uwizeye afungura icyo kigo yavuze ko gifite intego yo guhuza abashaka akazi n’abagatanga, kizanahugura abashaka akazi ku buryo bagasabamo n’imyitwarire igomba kubaranga mu gihe bakora ibizamini.

Yagize ati “Inshingano z’iki kigo ni ebyiri z’ingenzi, zirimo guhuza abatanga akazi n’abagashaka ndetse no kubaka ubushobozi bw’abashaka ako kazi”.

Akomeza avuga ko abashaka akazi bazajya bahugurwa ku buryo bwo gukora imyirondoro yabo ndetse n’uburyo bitwara bakanasubiza mu bizamini, cyane cyane ibyo kuvuga “Interview”.

Yasabye ko icyo kigo begerejwe kibyazwa umusaruro n’abashaka akazi bose, ndetse ko hari na gahunda yo gushyiraho uburyo amakuru ku itangwa ry’akazi, akajya agera kuri buri wese binyuze mu bigo nk’icyo.

Bamwe mu rubyiruko rumaze igihe gito rwiyandikishije ngo rufashwe kubona akazi,baravuga ko cyatangiye kubaha icyizere ko bazakabona.

Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma yo gufungura icyo kigo
Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma yo gufungura icyo kigo

Mwamarakiza Martin wize iby’ubumenyi bwa mudasobwa muri Kaminuza, avuga ko nyuma yo kwiyandikisha muri icyo kigo yatangiranye n’amahugurwa amufasha kumenya uko bandika umwirindoro usaba akazi.

Aha kandi ngo banigishwa uko umukandida agomba kwitwara mu gihe cy’ikizamini cyo kwandika cyangwa kuvuga.

Ati “Ikintu cyiza nabonye muri iki kigo n’uko gifasha umuntu aho yajya hose mu gihugu kujya mu bubiko bwacyo agakuramo umwirondoro we, asabiraho akazi”.

Icyo kigo cyiswe “Musanze Employment Service Center” cyafunguwe mu Karere ka Musanze na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ku bafatanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Kije cyiyongera ku kindi kigo bikora kimwe, cyafunguwe mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubushomeri bumeze nabi nibaze no mu ntara

Glorious yanditse ku itariki ya: 23-11-2017  →  Musubize

Ubuyobozi bwiza burangwa numusaruro buba butanga nukuri biragaragara ko mu gihugu cy’urwanda dufite ubuyobozi bwiza kandi ubuyobozi bwiza duheshwa no kubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru duhereye kuri Nyakubahwa Prezida wa repubulika y’Urwanda paul kagame, noneho bigezeho aho nabayobozi bacu batekereza kucyibazo cy’ubushomeri bwacu nukuri imana ibahe umugisha kandi uwiteka akomeze kubaha urukundo mudufiteye nanjye ndi umwe mu rubyiruko rwa musanze.
Ahubwo mubwire uko nakwiyandikisha mpite niyandikisha
Murakoze mbifurije Umwaka muhire uzababere uwibyishimo.

Dukuzemungu Jackson yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Nibyiza cyane pe ariko byababyiza bafunguye nandi mashami muntara zose kuko abashomeri turi henshi.

Tuyisenge Joselyne yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Byiza cyane kuraje kubazakigana ikindi uzagira amahirwe akabona akazi asabwe kuzagakora neza agendeye kumategeko bamuhaye impamvu mbiveze usanga hariho ubantu bagera mukazi bagahinduka uko bishakiye bigatuma bica akazi disipurine ikinyabufpura kubana kubaha serivise nziza biranga umukozi mwiza murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka