Muhanga: Abahawe amasoko bitemewe bashobora gukurikiranwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’amasoko atangwa mu Karere bivugwa ko yiharirwa n’abakozi bako mu buryo bw’ibanga.

Umujyi wa Muhanga
Umujyi wa Muhanga

Ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 ku biro by’aka karere, aho umuyobowzi w’Akarere Uwamaliya Beatrice yasabye abanyamakuru kumutungira agatoki abavugwaho ayo masoko bahabwa mu buryo budakurikije amategeko bagakurikiranwa.

Ikibazo cy’itangwa ry’amasoko ahabwa abakozi b’Akarere ka Muhanga si ubwa mbere kibajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru, aho basobanura ko bamwe mu bakozi b’Akarere bafite amasoko yakabaye ahabwa ba rwiyemeza mirimo basanzwe, ariko akaba aba yanditse ku bandi bantu kugira ngo bitamenyekana ariko bikaba bizwi ko bene ayo masoko ari ayabo.

Abanyamakuru bagaragarije umuyobozi w’Akarere ko kuba abakozi b’akarere bahembwa, kandi bakagerekako no kwikubira amasoko y’akarere bidindiza serivisi batanga dore ko ngo bamwe mu baba babonye ayo masoko baba batazi no gukora ibyitwa ko baba batsindiye.

Komite nyobozi y'akarere ka Muhanga yandika ibibazo by'abanyamakuru ngo bize gusubizwa
Komite nyobozi y’akarere ka Muhanga yandika ibibazo by’abanyamakuru ngo bize gusubizwa

Kuyi iyi ngingo umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice yavuze ko hakenewe amakuru ahagije kugira ngo abafite ayo masoko batahurwe kandi bakurikiranwe.

Ygize ati “Murakoze kuri ayomakuru muduhaye,wenda muzakomeza kudutungira agatoki, abafite ayo masoko kuko ntibyemewe ni icyaha gihanwa n’amategeko,kuko byaba ari ugukoresha ububasha uhabwa mu nyungu zawe bwite, ntiwasifuraumupira unakina”.

Naho ku bijyanye no kuba hari abafatanyabikorwa baza mu Karere ariko bakananizwa na bamwe mu bayobozi bikaba, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko bitabayeho ahubwo ko hari igihe usanga umushoramari cg umufatanyabikorwa aba atujuje ibisabwa aho kubyemera akibwira ko abayobozi bamunanije.

Agira ati, “Hari urugero rwa Rwiyemezamirimo waje ngo dukorane umushinga w’amazi ariko ugasanga miliyoni 400 yari azanye, 300 zose zizasigara mu mufuka we, aho kuzigeza ku baturage, ni bngombwa ko twemera umushinga ufite ibyo ugeza ku baturage aho gukiza nyirawo gusa.”

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru cy'Akarere ka Muhanga
Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cy’Akarere ka Muhanga

Umuyobozo w’Akarere ka Muhanga saba ababa bafite ingingimira cg ibibazo bijyanye no kudasobanukirwaibyo amategeko ateganya kugira ngo babashe gushora imari, bakwegera ubuyobozi kuko butabereyeho kurenganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mbanje gushimira abantu bose batanze ibitekerezo, Gusa uyu mwanya ntago tuba tuwuhawe ngo dutukane ariko nshaka gusaba RPPA ikintu kimwe. Hatitawe ko isoko ritanzwe n’ikigo cya Leta cyangwa ikigenga nasaba ikigo gishinzwe amasoko ibi bikurikira:
1) Gukorana nkabasenyera umugozi umwe
2)mugihe cyo gukora evaluation y’isoko uwatanze isoko ntabe ariwe ury’evaluant kandi ibi bigakorwa bitunguranye, ntibibe biteguye ahubwo date ya evaluation yagera bagahita bamenyesha Tender committee y’ikigo runaka kikajya gukora tender evaluation mukindi kigo (e.g: akanama gashinzwe amasoko kakaba kahamagara abantu bagize committee y’inama y’amasoko mukarere ka RUHANGO bati ejo morning murajya gukora evaluation ya tender mukarere ka MUHANGA). Mpamya ntashidikanya ko ibibintu byaca RUSWA burundu. Naho mugihe cyose utanga tender ariwe ukora evaluation tuzaguma muri wamugani w’ikinyarwanda ngo "ujya gutera uburezi arabwibanza" Abo bireba badufashe; gusa iyo bigeze mubigo byigenga bwo biba ibindi bindi: urugero: World Vision Rwanda,PLAN RWANDA INTERNATIONAL;CCOAIB; CARE International. Niba iyimiryango iba yaje kudutezamo umwiryane baguma iwabo tugakomeza kurwana no kwiyubaka dukumeza urugamba rwo KWIGIRA, Mugihe baba bumva ko aya masoko yose nta ruhare RPPA igomba kuyagiraho.MURAKOZE

Francis yanditse ku itariki ya: 18-07-2018  →  Musubize

Iki kibazo cy’amasoko ndumva RIB yakinjiramo kuko haba harimo amayere menshi.
Ndibuka umugabo wari umukozi ku Karere ka Gisagara ashinzwe gukurikirana imishinga ya VUP.
Yaraturutse Muhanga.
Yasezeye ate?
Ko yagarutse ari Rwiyemezamirimo mu izina rya Company yitiriye umugore we ese yagaruwe nande?
Ese imishinga yahawe irimo kubaka ama Post de Santé, ibiraro, Yego Center,... ayo mafranga yayatwaraga wenyine?
Audit svp naho Ubundi ibishwamwinyo, isiha rusahuzi,... bishobora kutwangiriza.
Urwikekwe kandi narwo ruba ruvuyeho.
None se Mayor uvuga ngo ntacyo yarazi we ni uwo kwizerwa?
Dukorane umurava dutere imbere.

Eddie yanditse ku itariki ya: 15-07-2018  →  Musubize

Ibi byo gutanga amasoko kdi uyiha nibyo byabayeho maintes fois.nubu biracyahari. Inzego zose zibikurikirane. Niyo tekiniki bavuze. Niho usanga ibintu bikoze nabi. Kubera nyirabyo ntabumenyi,kubikurikirana nta mwanya,....Si muhanga gusa rero

Damas yanditse ku itariki ya: 14-07-2018  →  Musubize

Ahaa!!! Nzaba ndeba imiyoborere y’uwo Muyobozi w’Akarere, buri gihe urangwa no kuvuga nabi gusaaa, umushiha n’ibindi.

Dore kubere kujagarara ejo bundi mwiyumviye ukuntu yateshagujwe imbere y’Umukuru w’Igihugu wacu yaje Muhanga. She dont have capacity of leading people and coordinating partners

Ndumiwe Dios yanditse ku itariki ya: 14-07-2018  →  Musubize

ntuteze kumukuraho cg kumusimbura. kunenga byo Murabazi. uko yagiyeho urakuzi wa......we! 👌

ijosa yanditse ku itariki ya: 15-07-2018  →  Musubize

Ibyo ni amatiku y’abakozi b’Akarere bashaka kurangaza abayobozi babacangacanga bakifashisha itangazamakuru dore ko naryo hari ubwo riba rishaka byacitse, urasoma ukumva ni amatiku adafite ishingiro, Muhanga hamaze gukorwa byinshi kandi byiza, PLZ amatiku aveho abantu bakore akazi

rwangombwa yanditse ku itariki ya: 16-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka