Miliyoni 32 z’amadorari zizakoreshwa mu kwagura Musanze Polytechnic
U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kwagura ishuri rya Musanze Polytechnic , no gutunganya amariba 200 azageza amazi meza ku baturage bo mu turere 11 mu Rwanda.
Muri aya masezerano u Bushinwa bwageneye Leta y’u Rwanda miliyoni 32 z’amadorali, asaga Miliyari 27 z’amanyarwanda.
Nyuma yo kwagura iri shuri risigaye ryitwa IPRC Musanze, rizabasha kwakira abanyeshuri 1500 biga icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu myuga n’ubumenyingiro, rivuye kuri 560 ryari risanzwe ryakira.
Rizabasha kandi kwakira abanyeshuri bihugura mu myuga n’ubumenyingiri bagera kuri 400, mu gihe ryari risanzwe ryakira 180 gusa.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’imali n’igenamigambi Gatete Claver, na Amb. w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, kuri uyu wa 31 Mutarama 2018.
Muri uyu muhango Min Gatete Claver yatangaje ko aya mafaranga aza gufasha iri shuri kubasha kwakira umubare uhagije w’abanyeshuri, bazabasha kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Ati” U Rwanda ni igihugu kiri mu nzira igana ku bukungu bushingiye ku bumenyi, niyo mpamvu uburezi bukwiye kurushaho kwitabwaho.”
Amb Rao Hongwei, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti y’u Bushinwa cyane, bakaba batazahwema gufatanya na rwo, mu nzira igana mu iterambere rirambye ry’abaturage barwo.
Ati” Tuzakomeza gufatanya mu kuzamura iterambere cyane cyane mu bikorwa remezo, mu Nganda ndetse no mu buhinzi.”
Muri Werurwe 2017, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Bushinwa. We na Perezida w’u Bushinwa Xi Jimping bemeranyije kubaka umubano ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|