Miliyari 170RWf zigiye gushorwa mu kubaka imidugudu y’icyitegererezo
Leta y’u Rwanda igiye gushora miliyari 170RWf mu iyubakwa ry’imidugudu 30 y’icyitegererezo izakwizwa mu turere twose tw’igihugu.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiturire (RHA) cyabitangaje tariki 05 Ukwakira 2016, mu kiganiro n’abanyamakuru kijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiturire wizihizwa ku wa mbere ubanza w’Ukwakira.
RHA ivuga ko iyi gahunda igamije gushishikariza abaturage b’icyaro gutura ku midugudu bakazigama ubutaka buhagije butanga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Eng. Didier Sagashya, avuga ko iyubakwa ry’iyo midugudu riri muri gahunda yaguye yo kubaka iterambere rirambye rishingiye ku miturire myiza.
Agira ati “Ntabwo ari ukumva ngo ni umudugudu w’amazu gusa. Twavuye muri cya kintu cyo kureba umudugudu n’amazu gusa, ugasanga ibindi biribagiranye.”
Iyo midugudu izaba ifatiye urugero ku wa Rweru uri mu Karere ka Bugesera, watujwemo abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita. Muri iyo midugudu, ikibanza kimwe cyubakwamo inzu enye zibumbiye muri imwe.
Eng. Sagashya avuga ko ifite ibikorwa remezo bikenewe, ikazafasha mu gutuza neza abakiri mu manegeka n’abagituye batatanye.
Yakomeje avuga ko hazaba harimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, ivuriro n’ishuri, agakiriro n’agasoko, ibiro by’akagari n’umurenge aho bitabaga, ibiraro rusange by’amatungo ndetse na Biogaz.
Muri iyo gahunda, ngo hamaze kuboneka miliyari 30 ari na zo zigiye guherwaho zubaka. Bizageza muri Kamena 2017, buri karere gafite inyubako zizakurikirwa n’ibindi bikorwa remezo.
Muri iyi gahunda ijyana no kubaka ku butaka buto, hatangiye ubukangurambaga bwo kubaka inzu enye zibumbiye muri imwe mu cyaro, naho mu mujyi hakubakwa inzu umunani ziri muri imwe: enye hasi n’izindi hejuru.
U Rwanda rwiyemeje ko kugeza mu mwaka wa 2020, abaturage 70% bamaze gutuzwa neza, aho mu cyaro bazatura mu midugudu naho mu mijyi bave mu kajagari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|