Kwigishwa umwuga bibongerera amahirwe yo kubona akazi

Abasore n’inkumi bize guteka babifashijwemo n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) bemeza ko amahirwe yo kubona akazi yiyongereye.

Nyuma yo kwiga guteka bahawe impamyabumenyi
Nyuma yo kwiga guteka bahawe impamyabumenyi

Aba ni abagera kuri 80, bari basanzwe ari abakozi bo mu rugo, basoje amasomo yo guteka.

Benshi muri bo bavuga ko bamaze kubona akazi mu mahoteri n’utubari twiza, kubera ubumenyi bungutse, nk’uko Uwizera Sandrine abihamya.

Yagize ati “Nari nsanzwe nteka mu rugo aho nakoraga ariko nkabikora uko mbyumva, simenye gutandukanya isupu n’isosi kandi bihabanye cyane.

Ubu nungutse ubuhanga mu guteka ibintu binyuranye, bituma mpita mbona akazi mu ihoteri ikomeye yo mu mujyi wa Gicumbi”.

Uyu mukobwa w’imyaka 24, ahamya ko umushahara yahembwaga agikora mu rugo wikubye incuro enye kuva yatangira gukora muri iyi Hoteri.

Harerimana Jean Marie wakoraga ibiraka byo guteka, ngo yasanze hari byinshi atari azi yibwiraga ko ari umuhanga.

Ati “Hano nahungukiye byinshi kuko namenye gukora umugati, gato n’ibindi bijyanye. Ihoteri nakoreyemo imenyerezamwuga yahise impa akazi kubera ubumenyi nakuye muri iri shuri”.

Harerimana ashima cyane CLADHO kuri ubu bumenyi yamugejejeho ndetse akaba anahawe sertifika ihamya ibyo yize akizera ko bizamugeza ku iterambere.

Jeanne D'Arc Baranyizigiye avuga ko guha ubumenyi urubyiruko biruteza imbere
Jeanne D’Arc Baranyizigiye avuga ko guha ubumenyi urubyiruko biruteza imbere

Jeanne D’Arc Baranyizigiye, ushinzwe umutungo muri CLADHO, avuga ko kongerera ubumenyi uru rubyiruko biri muri gahunda yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati “Kugira ubumenyi butandukanye cyane cyane umwuga ufasha umuntu kwibeshaho, ni bumwe mu burenganzira bwa muntu. Aba bana rero batari baragize amahirwe yo kwiga, twabatekerejeho kugira ngo na bo bamenye umwuga, babashe kwibeshaho”.

Nshumbusho Jean Pierre wari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko iri shuri riherereyemo, yasabye uru rubyiruko kubyaza umusaruro ubu bumenyi.

Ati “Ubumenyi mwahawe ntimugende ngo muburyamishe ahubwo mubukoreshe, mububyaze umusaruro.

Ibyo mwize bizagaragazwa n’ibyo muzakora, bityo mugirirwe ikizere mubonereho no kwiteza imbere”.

Uru rubyiruko rwari rumaze umwaka wose rwiga guteka, rwagiriwe inama yo kwitwara neza, birinda ibishuko by’indonke z’ako kanya, bikaba byabangiriza ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka