Kirehe: Bakemuye ikibazo cy’umuhanda cyababuzaga amahwemo
Abaturage bo mu murenge wa Kigarama barishimira umuhanda bujuje bakabona ko iterambere ribagezeho n’ubuzima bwabo bugiye kurushaho kugenda neza.
Bavuga ko mbere y’uko uyu muhanda uza bagorwaga no kubura uko begeza abarwayi kwa muganga n’ubundi buhahirane, nk’uko umwe muri aba baturage yabitangaje ubwo batahaga uyu muhanda uzanyura Kigarama-Gasenyi, kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2015.
Yagize ati “Ntiwari umuhanda byari amabuye n’imikuku k’uburyo ambulance itashoboraga kuza ngo igere ku kigo nderabuzima, imodoka yabaga yishoye ikawunyurama ntawayitegaga kuko wabaga uzi ko udasohora amahoro.”
Musanabera Donatha nawe utuye muri aka gace, yavuze ko bacibwaga amafaranga menshi kugira ngo batware abanyeshuri kwa muganga.
Ati “Umubyeyi yagiraga ikibazo bakamuheka mu ngobyi bakamugeza ku bitaro yabaye intere, aho umumotari yacaga ibihumbi bitatu, ubu ntibigeze no ku gihumbi kimwe,mbese twahuye n’ingorane zikomeye ariko ubu turiruhukije.”
Yakomeje avuga ko n’imihahirane itashobokaga kubera kubura umuhanda bityo bakabura uko bagurisha imyaka iterambere ryabo rikadindira.
Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yunze mury’abo baturage, agira ati “Uyu muhanda wari ubangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko wari mubi cyane ugizwe n’amabuye manini none urarangiye abaturage baragenderana nta kibazo.”
Uyu muhanda wubatswe binyuze muri gahunda ya VUP igamije guhangira abaturage imirimo. Muri miliyoni 71 zakoreshejwe muri uyu muhanda w’ibirometero 13, 80% yasigaye mu baturage.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza turabyishimiye aliko natwe dutuye za kankobwa mutwibuke.
Turatabaza