Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2023-2024 yariyongereye ugereranyije n’iy’Umwaka wa 2022-2023

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024 irenga miliyari 5,030 na miliyoni 100Frw, ikaba yariyongereho miliyari 265 na miliyoni 300Frw ugereranyije n’uyu mwaka wa 2022-2023 urimo kurangira.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje imiterere y'ingengo y'imari ya 2023 - 2024
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje imiterere y’ingengo y’imari ya 2023 - 2024

Icyakora Minisitiri Dr Ndagijimana yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Ubukungu bw’u Rwanda muri 2023-2024 bushobora guhura n’imbogamizi zirimo imihindagurikire y’ibihe iteza ibiza, ibyorezo ndetse n’intambara ziri henshi ku Isi, cyane cyane ihanganishije u Burusiya na Ukraine.

Dr Ndagijimana yagize ati "Ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’Ingengo y’Imari nabagejejeho, rishobora guhura n’inzitizi zituruka imbere mu Gihugu nk’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza bishobora kubangamira ubuhinzi, bigatera igihombo abaturage".

Ku bijyanye n’inzitizi zituruka hanze y’Igihugu, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko ku isonga haza imvururu n’intambara zibera hirya no hino ku Isi, cyane cyane ihanganishije u Burusiya na Ukraine ndetse n’indwara z’ibyorezo.

Abayobozi barimo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa bavuga ko icyo Leta ishobora gufatira umwanzuro ari imihindagurikire y’ibihe, kuko yo ari impamvu zituruka imbere mu Gihugu.

Dr Ndagijimana yabwiye Inteko ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Leta izakora ku Ngengo y’Imari igashaka ibikoresho bifasha mu Iteganyagihe mu rwego rwo kuburira inzego n’abaturage.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yanagaragaje imishinga igamije kubaka urugomero rw’amazi rwa Muvumba ndetse no kuhira ibihingwa mu bice by’Igihugu izuba rikunze kwibasira, kugura inyongeramusaruro ndetse no guhunika imyaka (ibinyampeke).

Ku mpungenge zagaragajwe, Senateri Nkusi Juvenal yasabye ko habaho gusesengura impamvu zitera ibiciro by’ibiribwa kuzamuka, nyamara Leta iba yashoye amafaranga menshi agamije kongera umusaruro w’ibiribwa.

Senateri Nkusi ati "Narebye ubuhinzi kandi ni ho tubona ibiciro byagiye bizamuka cyane, nsanga ubuso buhingwa bwarazamutse, ifumbire yariyongereye ariko umusaruro uba muke, nkumva rero (ese)bizagenda gute ukurikije ibihe turimo?"

Mu kumusubiza, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Leta ifite abafatanyabikorwa benshi muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabwiye Inteko ko ubukungu bw’u Rwanda buteganyijwe kuzazamukaho 6.2% muri uyu mwaka wa 2023, ndetse no ku rugero rwa 6.7% muri 2024.

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ABAGANGA MUGENDE MURYE IBIGORI NTA N;URUMIYA MUZAHABWA AHUBWO AMASAHA Y’AKAZI BAYONGERE !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

KORA yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Nkurikije Kandi nshingiye kuruzinduko Minisitiri w’Ubuzima aherutse kugirira muri kimwe mubitaro n’ishuri rikuru ry’Ubuzima mu kwezi gushize ndahamya neza ko iyi ngengo y’imari mubyatumye izamuka harimo nibijyanye nibigenerwa abakora munzego z’ubuvuzi mu Rwanda ndetse n’abashinzwe umutekano bashimirwa umurimo wabo bakorana urukundo n’ubwitange.Dukomeze kugira ubuzima bwiza turangwe numurimo unoze Kandi ukoranwe ubushake umurava ndetse no gukunda igihugu ibindi bizaza nyuma .Twe gucogorera gukora neza kuko tuzasarura nitutagwa isari (Abagalatiya 6:9)

Justine Tuyishimire yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Birashoboka cyane ko uretse nabaganga hari nizindi nzego zatekerejweho kuko nabo bakora Akazi kubwitange nkabashinzwe kuturindira umutekano ahubwo twakwishimira ibyagezweho tukanaisigasira kuko ikigaragara nuko batekerejweho kandi byaravuzwe mbere ko hari ikiri gukorwa ka dutegereze twihanganye harabura iminsi mike . Murakoze.Tugire Ubuzima bwiza.

Justine Tuyi. yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Icyo mbona impamvu ibiciro bigenda bihindagurika ku isoko bitewe n’igihe nibyo koko leta ishora amafaranga menshi mubuhinzi ariko ayo mafaranga ntagera aho yagenewe cga ngo agure ibikoresho yagenewe nkuko rero hari uburyo lela yajya itanga ibikoresho kuburyo bwa liquide badatanze amafaranga ibyo mbona byakemura ikibazo

ELIAS yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Yakoze Minister gutangaza ingengo y’imari 2023-2024, twabonye yazamutseho 6% , ese abaganga hari umwihariko wabahawe ku bibazo n’ibyifuzo bagaragaje bafite mu minsi yashize?

MUTANGUHA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka