Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kigiye guha u Rwanda miliyoni 165 z’Amadolari ya Amerika

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), kigiye guha u Rwanda Miliyoni 165 z’Amadolari ya Amerika azarufasha muri gahunda z’iterambere no gukomeza kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Impande zombi zahuriye mu biganiro
Impande zombi zahuriye mu biganiro

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro itsinda rya IMF riyobowe na Ruben Atoyan ryari rimaze iminsi mu Rwanda, kuva tariki 11 Werurwe 2024, ryagiranye n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kugenzura uko ubukungu bwifashe no kureba niba koko u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo ruhabwe aya mafaranga.

Aya mafaranga agomba kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF muri Gicurasi 2024, ari mu byiciro bibiri harimo icy’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF (Standby Credit Facility). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 88,9$.

Harimo kandi andi miliyoni 76,6$ azifashishwa binyuze muri gahunda ya Resilience and Sustainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n’izindi ngamba zihangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ku ruhande rw'u Rwanda hari abayobozi batandukanye
Ku ruhande rw’u Rwanda hari abayobozi batandukanye

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko aya mafaranga azashyirwa mu ngengo y’imari, agakoreshwa mu bikorwa binyuranye mu gihe andi azakoreshwa mu bijyanye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Ndashimira IMF ikomeje gushyigikira u Rwanda. Tuzakomeza gukorana bya hafi na IMF kugira ngo habeho gucunga neza ubukungu bwacu.”

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ndetse umwaka ushize wa 2023, umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze ku gipimo cya 8,2% bitewe n’izamuka ry’urwego rwa serivisi, ubwubatsi n’izindi.

Bamwe mu bagize itsinda rya IMF
Bamwe mu bagize itsinda rya IMF
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka