Ibikorwa bya Police week bizatwara miliyoni 200
Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Police miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda nizo zizifashishwa mu bikorwa binyuranye by’iterambere Police izageza ku baturage.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Police y’igihugu IGP Emmanuel Gasana Mu muhango wo gutangiza icyo cyumweru ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigarama ku wa 16 Gicurasi 2017.
Yagize ati“kugira ngo iterambere ryihute, muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Police k’ubufatanye na Minisiteri y’ibikorwaremezo,Minisiteri y’ubutabera na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,twahisemo guha umuriro abaturage ibihumbi bitatu mu gihugu”.
Akomeza agira ati“i Kirehe tuzafasha n’imiryango 500 tuyiha amazi meza,ibikorwa byose bizatwara amafaranga arenga miliyoni 200 kugira ngo dushobore kugera ku ntego yacu nk’uko twabyiyemeje”.
IGP Emmanuel Gasana avuga ko Police igamije ko gahunda za Leta zihuta n’umutekano ugakomeza kubungabungwa kandi n’abaturage bakabaho neza binyuze mu iterambere ry’igihugu.
Abaturage bazashishikarizwa kurwanya ruswa, ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya ibiyobyabwenge no kubungabunga ibidukikije.
Mu Karere ka Kirehe imiryango 155, yo mu Mudugudu wa Nyamikoni mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigarama imaze kugezwaho umuriro n’amazi imwe yubakirwa n’imisarani.
Abaturage bamaze kugezwaho umuriro n’amazi barashimira Police y’igihugu, banayisezeranya ubufasha mu gucunga umutekano, cyane cyane barwanya ibiyobyabwenge byinjirira muri Kigarama bivanwa Tanzaniya.
Kigarama nk’umurenge uhana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya, ukunze kurangwamo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho byorohera ababicuruza kubyambutsa bifashishije ibyambu bisaga 30 biboneka muri ako gace nk’uko bitangazwa na Muzungu Gerald Meya wa Kirehe.
Avuga ko ibyo bikorwaremezo bigiye gufasha abaturage mu mibereho myiza baharanira kwicungira umutekano bakumira ibyaha.
Francis Kaboneka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abaturage kubumbatira ibikorwaremezo bagezwaho na Police y’igihugu banabyifashisha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ati“niba mwegerejwe amashanyarazi n’amazi hari uruhare rwanyu rwo kuyabungabunga,byaba bibabaje kuba Leta ibagezaho amazi ntimushobore kayakoresha mwisukura,ni ibikorwa mugomba gufata neza mukazanabiraga abana banyu”.
Police week izasozwa ku itariki 13 Kamena 2017, mu Karere ka Kirehe, imidugudu isaga 60 izahabwa amashanyarazi,ingo 500 zigezweho amazi meza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|