‘iAccelerator’ izafasha urubyiruko kubungabunga ubuzima no kwiteza imbere

Imbuto Foundation yatangije gahunda yise ‘iAccelarator’ yemerera urubyiruko gukora imishinga ijyanye n’ubuzima cyane cyane ubw’imyororokere, itsinze igaterwa inkunga.

Mu gikorwa cyo gutangiza iAccelerator
Mu gikorwa cyo gutangiza iAccelerator

Byavugiwe mu muhango wo gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro wabaye kuri uyu wa gatanu, aho urubyiruko rwakanguriwe kwita ku buzima bw’imyororokere, rugaragaza ibibazo by’ubuzima ruhura na byo.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Imbuto Foundation, abafatanyabikorwa bayo ndetse na bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta.

Sandrine Umutoni, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Imbuto Foundation, avuga ko iyi gahunda yatekerejweho hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo by’ubuzima urubyiruko rufite.

Yagize ati “Iyi gahunda izafasha urubyiruko gukemura bimwe mu bibazo by’ubuzima cyane cyane ubw’imyororokere, ariko bikanyuzwa mu mishinga ibyara inyungu.

Abazakora imishinga myiza bazaterwa inkunga ubundi bakore ibikorwa birambye bizabateza imbere”.

Sandrine Umutoni n'abayobozi batandukanye batanze ibiganiro muri uyu muhango
Sandrine Umutoni n’abayobozi batandukanye batanze ibiganiro muri uyu muhango

Umutoni avuga ko iyi gahunda yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ariko ko izakomereza no mu zindi ntara, kugira ngo urubyiruko rutinyuke kuvuga ku bibazo bijyanye n’imyororokere.

Nsengimana Jean Pierre, umunyeshuri muri kaminuza, avuga ko iyi gahunda izagirira akamaro kanini urubyiruko.

Ati “Iyi gahunda ni nziza kuko kugeza ubu urubyiruko baba abahungu n’abakobwa bagitinya kujya ahakorerwa ibyo kuboneza imbyaro.

Ugasanga umukobwa yagize ikibazo cyo gutwara inda itateganyijwe agatinya kujya kwa muganga ngo akurikiranwe”.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kugira ibyo babaza
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kugira ibyo babaza

Daniel Alemu, umuyobozi wungirije wa UNFPA mu Rwanda, avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko rukangukira ikibazo cy’imyororokere cyane ko rukunze kwishora mu mibonano muzabitsina, rushobora no kwanduriramo SIDA.

Dr Anicet Nzabonimpa, umukozi w’ikigo cy’ubuzima (RBC) akaba n’impuguke mu buzima by’imyororokere, agira inama urubyiruko yo kwitabira iyi gahunda.

Ati “Ni byiza kwitabira iyi gahunda kuko iri mu murongo wa Leta wo gufasha urubyiruko kwihangira umurimo uzaruteza imbere, ni ngombwa rero kwitegura hakiri kare”.

Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango
Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango

Imbuto Foundation ivuga ko gutanga imishinga ubu byatangiye bikazahagarara ku italiki 23 Mutarama 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunga ninziza cyane kuko urubyiruko nirwo mbaraga zigihugu.nibayigeze mu ntara dose ntigume mu mugi was Kigali gusa. murakoze!

theodosie yanditse ku itariki ya: 3-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka