Gisagara: Abatagiraga aho baba,bahawe inzu z’amabati bubakiwe

Imiryango 12 yo mu Karere ka Gisagara itagiraga aho iba itangaza ko yagize icyizere cy’ubuzima nyuma yo guhabwa inzu nshya yubakiwe.

Amazu bubakiwe bizeye ko azabafasha gutera imbere
Amazu bubakiwe bizeye ko azabafasha gutera imbere

Tariki ya 21 Gashyantare 2017, nibwo iyo miryango ituye mu Kagari ka Umunini mu Murenge wa Kansi yamurikiwe ku mugaragaro izo nzu yubakiwe n’umushinga Zoe Ministry Rwanda.

Izo nzu zose uko ari 12 zuzuye zitwaye Miliyoni 24RWf. Buri nzu kandi ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.

Bihoyiki Pascasie, umwe mu bubakiwe inzu avuga ko kuri ubu anezerewe kuko asigaye afite aho arara atikanga imvura n’imbeho. Ahamya ko mbere yabaga mu nzu ikozwe n’inzitiramibu.

Agira ati “Babonaga ntetse munsi y’umugina iruhande rwa supanet, abantu bakavuga ngo narasaze kandi koko nanjye hari igihe nibonaga nk’umusazi.”

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge bumenyeye ikibazo cye, ngo bwaje kumusenyera ya nzu yabagamo maze bujya kumucumbikishiriza ahandi, bunamushakira abaterankunga bamwubakiye inzu kimwe na bagenzi be batagiraga aho baba.

Bihoyiki arashimira abamukuye mu nzitiramubu bakamwubakira inzu
Bihoyiki arashimira abamukuye mu nzitiramubu bakamwubakira inzu

Nyuma yo gutaha inzu yubakiwe, Bihoyiki avuga ko we n’umuryango we bagaruye icyizere cy’ubuzima. Ubu ngo yatangiye no gukora ubucuruzi,kugira ngo azashobore kubaho neza no mu minsi iri imbere.

Ati “Bampaye igishoro ubu ndacuruza, iyo nagiye hirya aha ku gasoko ntahana ibirayi cyangwa umuceri abana banjye bakarya neza, ndetse tukanakaranga kandi mbere warasabikaga imboga. Ibyo bikiyongeraho kurara heza utikanga imvura,mbese numva narasubijwe.”

Epiphanie Mujawimana, umuyobozi wa Zoe Ministry mu Rwanda avuga ko aba baturage koko bari babayeho nabi. Ikibanze babakoreye ngo ni ukububakira inzu.

Niho ahera ahamagarira abubakiwe gufata neza inkunga bagenerwa kugira ngo n’igihe uyu mushinga uzaba utagihari bazabashe gukomeza kwifasha.

Agira ati “Ntabwo dukunda ko bavuga ngo inzu za Zoe cyangwa se ngo inka za Zoe, Tubasaba ko izi nzu bazifata neza, yaba isenyutseho gato akayisana. Niba ari inka yahawe yarwara akayivuza kuko twifuza ko igihe tuzaba tutagihari atazasubira muri bwa buzima bubi.”

Bahawe n'ibikoresho byo mu rugo
Bahawe n’ibikoresho byo mu rugo

Abatujwe muri izo nzu kandi banahawe imifariso n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Umushinga Zoe Ministry Rwanda wanafashije urubyiruko kwiga imyuga irimo kubaka, kubaza, kudoda, gutunganya imisatsi no kogosha.

Abarangije kwiga iyo myuga nabo bakaba bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Abize imyuga bashyikirijwe ibikoresho bazifashisha bashyira mu bikorwa ibyo bize
Abize imyuga bashyikirijwe ibikoresho bazifashisha bashyira mu bikorwa ibyo bize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka