Gasabo: Imidugudu izakemura burundu ikibazo cy’abatuye mu manegeka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko bwateguye gahunda ndende yo gutuza abantu mu midugudu, hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’abatuye mu manegeka.

Abayobozi mu karere ka Gasabo baganira n'abanyamakuru
Abayobozi mu karere ka Gasabo baganira n’abanyamakuru

Byavugiwe mu kiganiro bamwe mu bayobozi b’aka karere bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2016.

Cyari kigamije kugaragaza uko imihigo y’umwaka ushize yagenze ndetse n’aho iy’uyu wa 2016-2017 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Mberabahizi Rémond Chrétien, avuga ko imihigo y’uyu mwaka izita cyane ku gukura abantu mu manegeka.

Yagize ati “Turi gukora imidugudu mu karere kose. Abo bigaragara ko nta bushobozi na buke bafite bo mu cyiciro cya mbere bazahabwa inzu.

Abafite ubushobozi buciriritse bazahabwa ibibanza n’ubundi bufasha naho abishoboye bahabwe ibibanza biyubakire”.

Uyu muyobozi avuga ko bateguye mu karere kose imidugudu 31 irimo ibibanza bisaga ibihumbi 29, bikaba biteganyijwe ko aha hose abantu bazajya kuhatura haragejejwe ibikorwa remezo.

Ibi ngo bizatuma abari mu manegeka bihutira kuyavamo kuko bazaba bagiye gutura heza.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Dr Jeannette Tuyisenge, avuga ko buri gihe igenamigambi rikorwa ku nyungu z’umuturage.

Ati “Ibyo akarere gakora cyangwa igihugu muri rusange biba bigamije guteza imbere umuturage.

Iyo hari ibyagombaga gukorwa biri mu igenamigambi ntibigerweho, umuturage ntakumve ko byirengagijwe ku bushake kuko hari ubwo biterwa n’ingengo y’imari iba idahagije”.

Avuga ko icyo umuturage agomba gukora ari ukwibutsa ibitarakozwe kandi byari ngombwa, bityo bigashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka ukurukiyeho.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko imihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, igeze ku gipimo cya 30% ishyirwa mu bikorwa kandi ngo babona aho bageze hashimishije.

Akarere ka Gasabo ni ko kabaye aka mbere mu gihugu cyose mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016 aho kagize amanota 81.2%.

Abayobozi bako bavuga ko uyu mwanya kagomba kuwugumana ari yo mpamvu ngo barimo gukora cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byari kuba byiza iyo munatubwira abazimurwa ku ikubitiro naho bazatuzwa , mukatubwira ni igihe iki igikorwa kizatangirira kugirango abo batuye mu Amanegeka babe bitegura.

B 1 yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka