Batangiye guhura n’ingaruka z’ishyirwa mu byiciro by’Ubudehe

Abasaga 100 bo mu Murenge wa Kirehe bahagaritswe mu kazi ka VUP bemeza ko byatewe n’amakosa hashyirwa abantu mu byiciro by’Ubudehe.

Abaturage bavuga ko bababajwe no kubura akazi nyuma yo gushyirwa mu byiciro by'Ubudehe badakwiye.
Abaturage bavuga ko bababajwe no kubura akazi nyuma yo gushyirwa mu byiciro by’Ubudehe badakwiye.

Abo baturage ni bamwe mu bakoraga mu kazi k’ubuhinzi gahabwa abatishoboye babarirwa mu cyiciro cya VUP. Bavuga ko ahubwo akazi kahawe abishoboye, biturutse ku makosa yakozwe hakorwa ibyiciro bishya by’Ubudehe.

Sentama Anastase , umwe muri aba baturage, avuga ko bibaza ubuzima bagiye kubamo mu gihe bari batunzwe n’ako kazi, dore ko abenshi bemeza ko kari kabatungiye imiryango kuko nta sambu bagira.

Agira ati “Duhagaritswe mu kazi ku butiriganya bw’abayobozi b’imidugudu. Abenshi mubadusimbuye barishoboye ariko kuba bakurikije ibyiciro by’ubudehe tubiguyemo.

Nzamukosha Clementine ushinzwe imibereho y'abaturage mu Murenge wa Kirehe avuga ko batanga akazi bagendeye ku batishoboye kurusha abandi.
Nzamukosha Clementine ushinzwe imibereho y’abaturage mu Murenge wa Kirehe avuga ko batanga akazi bagendeye ku batishoboye kurusha abandi.

Abenshi bari mu cyiciro cya mbere turabazi ni abakire abatishoboye turi mu cya gatatu, ntituzi aho tugana ibyacu birarangiye.”

Abo baturage basaba ko ibyiciro byasubirwamo, kuko abenshi usanga ari abapfakazi abandi nta miryango bafite, nk’uko Nyirantegeyimana Imamaculee abisobanura.

Ati “Sinumva ukuntu umuntu w’umupfakazi utagira inzu, isambu nkanjye urya mvuye guca inshuro yashyirwa mu cyiciro cya gatatu bikaba bimbujije amahirwe ku kazi kari kantunze. Ibyicuro bikwiye gusubirwamo tukarenganurwa.”

Mvugebarijyane Jean Pierre umwe mu bayobozi b’imidugudu ahakana ibyo abaturage babashinja.

Akavuga ko habaye ukuri mu gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe, bipfira mu nzego zo hejuru ari byo bikomeje kugaruka abaturage, cyane ku bana badahabwa buruse kandi bazikwiye.

Nzamukosha Clementine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage m’umurenge wa Kirehe, avuga ko mu gutanga akazi bagendeye ku byiciro by’Ubudehe cya mbere, bikazakomereza no mu cya kabiri.

Agira ati“Twatanze akazi tugendeye ku byiciro by’ubudehe kuko aribwo buryo bwo kumenya utishoboye kurusha abandi. Twahereye ku cyiciro cya mbere, ubutaha tuzafata nabo mu cyiciro cya kabiri.

Ntabwo twavuga ko ari ikosa ryabaye mu gushyira abaturage mu byiciro kandi nta nuwo twirukanye ni ubyiciro by’ubudehe twagendeyeho.”

Asaba abatabonetse ku rutonde rw’akazi gutegereza mu gihe hazaba habonetse undi mushinga utanga akazi, bakazasubizwa mu kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka