Bahanze umushinga wo kubyaza ibishishwa by’umuceri amakara ya kijyambere

Ibishishwa by’umuceri biva mu Ruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri (MRPC) muri Kamonyi ntibigipfa ubusa kuko bisigaye bikorwamo amakara ya kijyambere (Briquettes).

Izi Briquettes cyangwa amakara ya kijyambere akorwa mu bishishwa by'umuceri bisigara nyuma yo kuwutonora
Izi Briquettes cyangwa amakara ya kijyambere akorwa mu bishishwa by’umuceri bisigara nyuma yo kuwutonora

Ubusanzwe iyo umuceri ugisarurwa, intete zawo ziba ziri mu gishishwa kijya gusa na "Kaki".

Niyo mpamvu bisaba ko bawunyuza mu ruganda ukanyura mu mashini yabugenewe iwukuraho icyo gishishwa, hagasigara umuceri wererana, ibishishwa bakabijugunya.

Niyongira Usiel, umuyobozi wa MRPC avuga ko bafashe umwanzuro wo gushyiraho urundi ruganda rukora amakara ya kijyambere cyangwa Briquettes mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibishishwa by’umuceri byabaga biharunze no kurengera ibidukikije.

Agira ati “Ibishishwa byari bimaze kutubana byinshi, mu nama zitandukanye tugatekereza icyakorwa, tuza gusanga ‘Briquettes’ arizo twakoramo aho gukomeza kugura ubutaka bwo gushyiraho ibi bishishwa kuko nta kindi byamara.”

Urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Mugina. Rwatangiye gukora muri Nyakanga 2016, rufite ingengo y’imari ya Miliyoni 160RWf avuye muri MRPC.

Rukora ibiro 500 bya “Briquettes” ku isaha, ikilo kimwe kikagura 55RWf. Isoko ryazo ni amagereza ya Huye, Muhanga na Rwamagana.

Ibyo birundo ni ibishishwa by'umuceri biva mu ruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri. Nibyo bikorwamo amakara ya kijyambere
Ibyo birundo ni ibishishwa by’umuceri biva mu ruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri. Nibyo bikorwamo amakara ya kijyambere

Urwo ruganda rwa "Briquettes" rukoresha abakozi 19 bahoraho bahembwa buri kwezi. Uhembwa make muri bo ahembwa ibihumbi 45RWf.

Gusa ariko abaturiye urwo ruganda bavuga ko batarabasha gucana ayo makara ya kijyambere akorwa nurwo ruganda kuko badafite imbabura zifite ubushobozi bwo kuyacana; nkuko Niyongira abivuga.

Agira ati “Ikibazo kirimo si uko zitaka, imbabura zicanwaho ‘Briquettes’ ziba zirimo agatanda gatuma ivu rimanuka. Naho iyo uzishyize mu mbabura zisanzwe, ivu ryivanga na ‘Briquettes’ bikanga kwaka.”

Mugenzi we witwa Nahimana Bertin avuga ko ayo makara ya kijyambere azabakemurira ikibazo cy’ibura ry’inkwi bagira mu gace batuyemo. Ahamya ko habonetse imbabura zigenewe ayo makara bakwitabira kuyagura.

Agira ati “None se ko n’ubundi kubona inkwi bitugora, tubonye imbabura zishobokanye na “Briquettes” twaba dushubijwe.”

Umukozi ari mu ruganda akoresha imashini yabugenewe ikora Briquettes
Umukozi ari mu ruganda akoresha imashini yabugenewe ikora Briquettes

Umuyobozi w’uruganda avuga ko bagiye gushaka umufatanyabikorwa uzakora imbabura zishobora gucana ayo makara ya kijyambere kugira ngo n’abaturiye uruganda bayakoreshe kuko ahendutse kurusha amakara asanzwe n’inkwi.

Abacanisha ayo makara ya kijyambere bahamya ko ahendutse ndetse anatinda bagereranyije n’inkwi.

Bavuga ko aho bacanishije inkwi zingana n’amasiteri 100 aguze miliyoni 1RWf, bahacanisha toni 12 z’ayo makara ya kijyambere aguze ibihumbi 550RWf gusa.

Mu ruzindiko abadepite Pierre Claver Rwaka na Mukakarangwa Coltilde barimo gukorera mu karere ka Kamonyi kuva Tariki 12 kugeza 21 Mutarama 2017, bashimye ko habonetse ubundi buryo bwo kubona ibicanwa kuko bizatuma abacanisha amashyamba bagabanuka.

Niyongira Usiel umuyobozi w'uruganda rwa MRPC yereka abadepite bamusuye uko bakora ayo makara ya kijyambere
Niyongira Usiel umuyobozi w’uruganda rwa MRPC yereka abadepite bamusuye uko bakora ayo makara ya kijyambere

Imibare igaragaza ko kuri ubu Abanyarwanda babarirwa muri 90% bacana inkwi n’amakara. Ariko Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kugabanya uwo mubare ukagera kuri 50%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mujye mushyiraho phone number zabo twabasaba inama tugasangira ibitekerezo

karangwa yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka